Ku cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bangije ibiyobyabwenge n’izitemewe mu Rwanda. Iki gikorwa cyarabereye mu mudugudu w’Akamasine, akagari ka Gakenke, mu murenge wa Kiramuruzi. Abaturage basabwe kutangiza amafaranga yabo bayashora mu bintu byangiza ubuzima.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, iki gikorwa cyabereye imbere y’abaturage barenga 500, hangijwe amakarito 100 ya Zebra Waragi, imifuka 20 y’inzoga zitemewe zitwa Akayuki, amacupa 35 ya African gin, amacupa 70 y’inzoga zikoze mu ruvange rw’ubuki, amakarito 203 y’inzoga ziri mu mashashi, ibiro bitatu by’urumogi hamwe n’udupfunyika twarwo 730.
Nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abaturage bari aho guca ukubiri n’ibiyobyabwenge ahubwo bagahagurukira kubirwanya.
Yagize ati “Nk’uko mumaze kubyibonera ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bimenewe aha, biba byaratwaye amafaranga menshi. Ntidukwiye rero kwangiza umutungo wacu tuwushora mu bintu nk’ibi bitwangiriza ubuzima, kuko tuba twikenesha kandi tuniyangiriza ubuzima.”
Gasana yasabye abaturage guhagurukira ibikorwa bibateza imbere bikanateza imbere igihugu, nk’umuganda rusange ukorwa mu mpera z’ukwezi kandi bakita ku isuku yaba iyo mu ngo zabo, ku mubiri n’iy’ibiribwa.
Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kugirango hakumirwe ibibi byabyo byose.
Yaravuze ati “Ibiyobyabwenge duhora tubabwira ububi bwabyo, ari ku buzima bw’ubishyira mu mubiri we, ari no ku mibanire ye n’abandi. Icya mbere ubinywa bimutwara amafaranga menshi bikanamutera ubukene, bityo mu miryango hakabura ibyo kubatunga ugasanga hahoramo umwiryane n’amakimbirane, ari nabyo biteza umutekano mucye.”
CSP Muheto yakomeje akangurira abaturage guhagurukira rimwe bagafatanya n’ubuyobozi n’inzego z’umutekanop bakabikumira bakanabirwanya.
Aha yaragize ati “Murasabwa gufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga nk’izi zimenewe aha, aho mubibonye mukabimenyesha inzego z’umutekano ababikwirakwiza bagafatwa bakabihanirwa kugirango birandurwe burundu.’’
Panorama
