Ikipe y’Umukino w’amagare Kiramuruzi Cycling Team yahinduye izina yitwa Muhazi Cycling Generation, inashyiraho ubuyobozi bushya bugaragaramo n’abagore, bafata n’ingamba nshya.
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017, hateranye inteko rusange y’ikipe y’umukino w’amagare yo mu karere ka Gatsibo, bafata icyemezo cyo kuvugurura ubuyobozi hafatwa n’ingamba nshya zo guteza ikipe yabo imbere hibandwa cyane cyane ku mpano z’abana bato, ku buryo bafite intumbero y’uko nibura mu myaka ine bazaba bafite abana bahangana mu mukino w’amagare ku buryo bashobora no gutwara ibihembo bya mbere.
Sekanyange Jean Leonard, wari Perezida w’iyo kipe atangaza ko yishimiye ko yabonye abamufasha guteza imbere umukino w’amagare kandi afite icyizere ko amaraso mashya aje mu ikipe byanze bikunze hari icyo agomba guhindura mu rwego rwo kubaka ikipe.
Agira ati “Ikipe yasabye ubwitange kugira ngo ivuke, abantu bakomeje kurwana na yo mu kuyubaka ndetse no gushaka ibikoresho ariko ugasanga abakinnyi bacu iyo bitabiriye amarushanwa baza baherekeje abandi. Dufite icyizere ko bigiye guhindura isura, kuko amaraso mashya tubonye, ari imbaraga kandi twiteze umusaruro mwiza mu mukino w’amagare.”
Ngoga Eugene watorewe kuyobora Muhazi Cycling Generation (MCG), yasabye abanyamuryango gukorera hamwe nk’uko n’ubundi ari ikipe imwe kandi abasaba kumuba hafi kugira ngo intego bihaye izagerweho bose bafatanyije.
Agira ati “Mugire urukundo rw’ikipe, uwo duhamagaye aboneke, twese duharanira gutsinda. Gutsinda bitera ibyishimo kandi umusaruro w’ibyishimo nta giciro ugira. Tubiharanire, tubishyiremo urukundo, byose tuzabigeraho ntakabuza.”
Bayingana Aimable, Perezida wa FERWACY witabiriye iyo nama yababye abagize Muhazi Cycling Generation gushyira hamwe bakubaka ikipe izatuma izina rivugwa atari iyo guherekeza izindi. Abasaba gushyira imbaraga mu bana bakazageza igihe cyo kwitabira amarushanwa baramaze gukomera.
Agira ati “Ibyo abantu biyemeje nibabikora byanze bikunze ikipe izatera imbere. Ikindi ni uko mwashaka abantu batanga inkunga ihoraho kugira ngo haboneke ibikoresho, kuko imisanzu y’abanyamuryango gusa ntacyo yamara.”
Ikipe yashinzwe n’abantu icyenda mu 2010, mu 2011 itangira kwitabira amarushanwa imbere mu gihugu, mu mwaka wa 2013 yabaye iya gatatu mu makipe icyenda yari yitabiriye irushanwa ryateguwe n’Ihuriro ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ariko kuva icyo gihe yabaye iyo guherekeza andi makipe mu masiganwa yagiye yitabira.
Mu ngamba nshya Muhazi Cycling Generation yafashe ni uko byihutirwa hagiye gushakwa umutoza kuko ubusanzwe ntawe yagiraga, amagare ahari yose agakoreshwa kandi hagashakishwa abakinnyi bakiri bato bafite impano mu mukino w’amagare. Biyemeje ko igihe cy’amarushanwa bagomba kuzajya bahuriza hamwe abakinnyi nibura icyumweru kimwe mbere y’amarushanwa, kugira ngo bahumeke umwuka umwe kandi bitegure neza barikumwe n’umutoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bubari hafi.
Igishya cyagaragaye muri iyi kipe ni uko Komite zayo zose zagaragayemo abagore.
Rene Anthere

Ikipe y’amagare y’urubyiruko rwo muri Gatsibo iterwa inkunga n’abanyagatsibo bakorera hanze y’imbibi z’akarere. (Photo/Panorama Archives)

Ngoga Eugene, Perezida wa Muhazi Cycling Generation (Photo/Courtesy)

Abanyamuryango ba Muhazi Cycling Generation mu Nteko rusange mu mugoroba wo ku wa 12 Werurwe 2017 bari kumwe na Perezida wa FERWACY (Photo/Panorama)
