Ku wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred ari kumwe n’abagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Ubutaka mu Turere turimo ubutaka bwasaranganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba basuye Abaturage b’Umurenge wa Mahama, Akagari ka Saruhembe mu Karere ka Kirehe mu nteko y’abaturage baganira ku mikoreshereze y’ubutaka hagamijwe kububyaza umusaruro ndetse no kubibazo muri rusange.
Muri iyi nteko y’Abaturage, Guverineri yababwiye ko mu bugenzuzi bukorwa na Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Ubutaka bwasaranganyijwe, muri aka Karere hagaragara bamwe mu bahawe inzuri usanga batazikorera bikagira ingaruka muri rusange ku musaruro w’ubworozi.
Yabibukije ko abafite ubutaka bahawe bakaba babukoresha nabi amategeko ateganya ko babwamburwa bugahabwa abandi.
Guverineri yashimiye abatuye muri ibi bice ku mbaraga bashyira mu gukora bugaragazwa n’iterambere rigenda rigera muri ibi bice, abasaba gukomereza aho bahangana n’ibindi bibazo nk’ikibazo cy’imirire mibi igaragara kuri bamwe mu bana, Ikibazo cy’abatera inda abangavu n’ibindi.
Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali Gen. Mubarakh Muganga yashimiye aba baturage uruhare bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano kubungabunga umutekano muri aka gace, ndetse bakaba bakomeje kubanira neza abaturanyi bo mu gihugu cya Tanzania.
Bimwe mu bibazo abatuye aka gace bagejeje kuri Guverineri harimo ikibazo cy’umuhanda Nyamugari-Mahama-Mpanga-Nasho (57Km) bakaba bijejwe gukorerwa ubuvugizi. Banagaragaje ikibazo cya bamwe mu baturage badafite ibyiciro by’ubudehe bikaba biyuma hari abataratanze Mituweli hakaba hashyizweho gahunda yihariye yo kwandika abaturage bafite iki kibazo muri buri kagari kugirango gikemuke.
Guverineri Mufulukye yijeje aba baturage ko ubuyobozi bw’Intara buzakomeza gukora ibishoboka byose mu kubakemurira ibibazo ndetse no gukomeza inzira y’iterambere babigizemo uruhare.
Umukunzi wa Panorama, i Burasirazuba

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, aha impanuro abaturage ku mikoreshereze y’ubutaka.

Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali Gen. Mubarakh Muganga yashimiye aba baturage uruhare bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano .

Guverineri Mufulukye asubiza ibibazo by’abaturage bo mu murenge wa Mahama.
