Abaturage batuye mu kagari ka Nyankurazo, Umurenge wa Kigarama, mu karere ka Kirehe, bijeje Polisi y’u Rwanda kuba abafatanyabikorwa bahoraho mu kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, kuko ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo ihohoterwa rikorerwa mu muryango.
Ni mu biganiro bizwi nk’inteko z’abaturage byabaye ku wa kabiri tariki 21 Kanama 2018, biyobowe na Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bizwi nka Community Policing.
Abaturage basaga 250 bo mu kagari ka Nyankurazo ni bo baganirijwe na IP Gahigi Harerimana, aho yabagaragarije ububi bw’ibiyobyabwenge ku buzima bw’ubikoresha ndetse no ku muryango muri rusange.
Yagize ati “Urugero rwa hafi, hari raporo duheruka kubona hano mu mudugudu wanyu aho umugore yakomerekejwe bikomeye n’umugabo we, bitewe n’ibiyobyabwenge, mu gihe umugore akitaweho n’abaganga, uwakoze icyaha agafunwa. Buri wese arumva ubuzima abana bo muri uwo muryango babayemo.”
IP Gahigi akomeza asaba abaturage ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye.
Yagize ati “Gutanga amakuru kubacuruza ibiyobyabwenge n’umusanzu ukomeye muba muhaye inzego z’ubuyobozi mu rwego rwo kubirwanya kuko byagaragaye ko bitera uwabikoresheje gukora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ndetse n’amakimbirane yo mu muryango.”
IP Gahigi asoza asaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano binyuze mu marondo. Yagize ati “Aho amarondo akorwa neza ibyaha biragabanuka, ugasanga hari umutekano uhagije, kuko baba abinjiza ibiyobyabwenge cyangwa abishora mu bikorwa by’ubujura, usanga babikora bitwikiriye ijoro.”
Abaturage batuye akagari ka Kigarama bishimiye ibiganiro bahawe na Polisi, biyemeza ko bagiye kuba umusemburo mwiza mu guhindura imyumvire ya bagenzi babo, binyuze mu biganiro baganirira mu nteko z’abaturage ziba buri wa kabiri.
Umurenge wa Kigarama ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe ukunze gufatirwamo ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe bituruka mu bihugu by’abaturanyi.
Panorama
