Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kirehe: Croix –Rouge y’u Rwanda yagobotse abatishoboye

Sendugu Bernard yorojwe na Croix-Rouge y’u Rwanda (Ifoto/Theoneste N.)

Abatishoboye bo mu murenge wa Mahama, akarere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, bishimira ko ubuzima bwabo bwahindutse kandi bafite icyizere cyo kubaho neza. Ibi babitangaje ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’umuryango mugari utabara imbabare (Croix –Rouge  na Croissant –Rouge) ku nshuro y’ijana na mirongo itanu na gatanu (155).

Sendugu Bernard utuye mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Munini, umurenge wa Mahama abana n’ubumuga bwo kutagira ukuboko. Ni umwe mu bafashijwe n’uyu muryango aho yahawe inka, yubakirwa ubwiherero, ahabwa imbuto yo guhinga, anubakirwa akarima k’igikoni.

Uyu muturage we kimwe  na bagenzi be batishoboye  bafashijwe kubona ubwiherero bwujuje ibyangombwa. Aganira n’umunyamakuru wa Panorama yamutangarije ko kuba ubu yishimye abikesha  uyu muryango ngo kuko atashoboraga kweza imyaka kubera kutabona ifumbire ariko ubu byahindutse.

Agira ati “Nta n’ibiro bibiri by’ibigori nashoboraga kweza, ariko none hasigaye  hera ibigori byinshi. Reba ibi byegereye ikiraro uko bimeze! Aha hantu rwose nta kintu nahasaruraga, iyi nka na yo ubu nkama amata nkanywa. Ikindi, Croix-Rouge yamfashije kubaka ubwiherero, inyubakira rondereza, inankorera akarima k’igikoni.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, ashima uyu muryango kuba ugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage n’ubukungu, akanabizeza ubufatanye. Agira ati “Ndagira ngo mbabwire ko mu mwaka w’imihigo ushize, Croix –Rouge yatanze inka ku baturage batishoboye,  zituma bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi; nkaba mbizeza ko tuzakomeza gufatanya.”

Dr Paul Bwito ni Perezida wa Croix –Rouge y’u Rwanda,  yagarutse ku bikorwa by’ingenzi uyu muryango wibandaho harimo gukura abaturage mu bukene, kubaka amacumbi no gutanga ubutabazi mu gihe cy’ibiza, akaba ari nabyo bakoreye abatuye i Mahama.

Agira ati “Ibikorwa dukora birimo guhindura imyumvire idindiza iterambere, ni urugamba rwo guhangana na byo. Ikindi ni ugufasha umuturage  we ubwe kugira ngo yikure mu bukene, tukaba twarahisemo gukorera mu midugudu muri gahunda y’agasozi ndatwa.”

Intumwa ya Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi,  Rwahama Jean Claude, ushinzwe impunzi waje kwifatanya n’abatuye i Mahama kwizihiza uyu munsi, yavuze ko Minisitiri yamuhaye ubutumwa bwo gushimira uyu muryango  uruhare ugira mu butabazi no kwita ku bababaye bigakorwa mu bihe bikomeye kandi bigoye.

Agira ati “Murashimirwa uruhare rwanyu mu gushyigikira Leta na Minisiteri mu bikorwa bya buri munsi no mu mirimo yo kurwanya ibiza. Abatuye akagari ka Munini murasabwa kudapfusha ubusa amahirwe muba mubonye binyuze mu mu muryango wa Croix –Rouge.”

Mu mwaka w’imihigo wa 2017/2018 uyu muryango watanze inka 270 no kubaka ibiraro byazo,  wubaka ubwiherero 270 bwujuje ibisabwa, unubaka inyubako yo gukoreramo i Mahama. Ibikorwa byose byakozwe bikaba byaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni magana atanu. Uyu muryango utabara imbabare mu Rwanda washinzwe  mu 1964, ugamije kugabanyiriza ikiremwamuntu ububabare no guharanira ko ubuzima buba bwiza.

Theoneste Nkurunziza/Kirehe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities