Abaturage bo mu murenge wa Kisaro barasaba ko ibyiciro by’ubudehe byo mu cyaro byatandukanwa n’ibyo mu mugi kubera ko ubushobozi bw’imibereho yabo butandukanye.
Kubera itandukaniro riboneka hagati y’imibereho y’abaturage bo mu mugi n’abo mu cyaro, Mukamuriza Spéciose asanga abatuye mu migi badakwiye kubarizwa mu byiciro bimwe n’iby’abo mu byaro.
Yisobanura agira ati “Nk’umucuruzi wa hano muri Kisaro abarizwa mu kiciro cya kane kandi atunguka nk’uwo mu mugi bari mu kiciro kimwe. Burya wa muturage aramutse agiye i Kigali yahita yisanga mu kiciro cya mbere!”
Mugenzi we Hanyurwimfura Damascène yemeza ko kugira ngo ibi bikemuke, ari uko ibyiciro by’ubudehe byakongerwa, bikagera kuri bitandatu cyangwa birindwi; maze ushora ama miliyoni akajya mu gitandukanye n’ushora asaga ibihumbi magana atatu.
Yagize ati “Ibyiciro by’ubudehe bikwiye kongerwa, bikaba nka bitandatu cyangwa birindwi. Nk’umuntu ucuruza utuntu hano mu Kisaro, bamubara nk’umucuruzi, mu gihe wenda ubucuruzi bwe butarenza ibihumbi magana atatu, wagera mu mujyi wa Kigali, ugasanga hari ucuruza ibya miliyoni mirongo inani, noneho bose bagashyirwa mu kiciro kimwe nk’abacuruzi”.
Yongera avuga ko hari nk’umuntu utuye mu mugi ukodesha inzu abamo, yinjiza amamiliyoni kandi ari mu kiciro kimwe n’uba mu cyaro ufite inzu ye y’ibyumba bibiri, ariko nyamara ari atunzwe no guca inshuro; bityo akaba abona bigomba gutandukana no mu nzego z’ibyiciro by’ubudehe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Bwana Kabayiza Arcade yijeje abaturage ko gahunda y’ubudehe iri kuvugururwa kandi hitezwemo impinduka zitandukanye.
Yibukije ko ikigamijwe, ari gushyira abantu bagiye guhuza ubushobozi mu kiciro kimwe, ati “Ibizagenderwaho kugira ngo umuturage ajye mu kiciro gikwiye, ni ukuzabanza kunonosora neza imibereho ye, hakarebwa ikiciro kimukwiye, kandi na byo bikaba byinshi kandi byoroshye gusobanuka.”
Kabayiza yatanze urugero, ati “Niba hari umuturage ufite inzu, hari n’ufite iyo ubuyobozi bwamubakiye, hari na none ufite into n’ufite inini, ibyo iyo bibaye ibigendeweho, abantu bahurira mu kiciro runaka, ariko badahuje ubushobozi. Ni ngombwa ko hazarebwa ubusumbane mu mibereho y’abaturage”.
Umurenge wa Kisaro ufite abantu barenga ibihumbi bitanu bari mu kiciro cya mbere, abarenga ibihumbi birindwi bari mu cya kabiri n’abarenga ibihumbi ikenda bari mu kiciro cya gatatu.
Abaturage batanze ibi bitekerezo byabo ku byiciro by’ubudehe mu kiganiro “Urubuga ry’abaturge n’abayobozi” gitegurwa n’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS”, tariki ya 13 Kanama 2019.
Inkuru dukesha PAX PRESS -Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro
