Raoul Nshungu
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu karere ka Gatsibo barasaba ko bakongererwa inkunga y’Ingoboka bahabwa, mu rwego rwo kuzahura imibereho yabo, bitewe kandi n’uko ubukungu bwifashe muri iki gihe.
Ibi byagarutsweho ku wa 11 Mata 2025 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 inzira y’umusaraba n’urupfu Abatutsi biciwe muri aka gace banyuzemo.
Aha hagaragajwe ko inkunga y’Ingoboka Leta isanzwe igenera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imaze kuba nke kuko amafaranga bahabwa atajyanye n’ibiciro ku isoko.
Umwe mu barokokeye aha witwa Mashayija Dieudonne, avuga ko amafaranga bahabwa ari make atakijyanye n’ibiciro ku isoko bityo hakwiye gushakwa uburyo yakongerwa.
Agira ati “Inkunga ikwiye kwiyongera kuko hari abakecuru n’abasaza amafaranga babona ni make. Iyo bamuhaye ayo mafaranga akayajyana ku isoko guhaha, ahita ashira kandi ntacyo amumariye, kuko ntibikijyanye n’ibiciro ku isoko bihari.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Jean Nepo Sibomana, na we yifuza ko iyi nkunga yakwiyongera. Agira ati “Dufite abakuze nk’abakecuru… gukura si ikibazo, ariko iyo umuntu akuze asindagizwa kurushaho, bahabwa inkunga y’ingoboka… Turashima ariko yiyongereyeho gato twashima kurushaho.”
Muri uyu muhango kandi hongeye gusabwa ko muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kiziguro (Ahiciwe abatutsi benshi bari bahahungiye) hashyirwa ibimenyetso by’aya mateka mu ncamake, kugira ngo uzajya ahasura ajye asobanukirwa n’amateka y’ibyahabereye.
Mu buhamya ndetse n’ibiganiro byatanzwe kuri uyu munsi, byagarutse cyane ku bugome bw’uwahoze ari Bugurumesitiri wa Komini Murambi, Gatete Jean Baptiste, wicishije abantu benshi ariko nanone banashima ubutwari bw’Inkotanyi.
Kuri uyu munsi kandi muri uru Rwibutso rwa Kiziguro hashyinguwe imibiri kuri 21 yabonetse, ikaba isanga abandi barenga 250.000 baruhukiye muri uru rwibutso.
