Imibiri cumi n’umunani y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irimo cumi n’irindwi yari ishyinguye mu miryango yabo n’undi umwe wabonetse utari wari warajugunywe, ku wa 11 Mata 2018 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw’Akarere ka Gatsibo ruri i Kiziguro rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi cumi na bine (14847) y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Murambi.
Manzi Jean Claude Olivier warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe agaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo yavuze ko hari abarimu babigishaga bagize uruhare mu kubiba urwango hagati y’abanyeshuri, ubwo babazaga amoko bakomokamo udashoboye kubisobanura akabimuvugira akabwira abandi bana ko bamenya ko ari abatutsi.
Agira ati “Igihugu cyafashe nabi abo yayoboraga. Iriya leta yari iriho yishe abaturage bayo. Yabujije bamwe kwiga bahinduka ibirara babashyiramo ingengabitekerezo yo kwica abantu, bababwira ko bica abatutsi bagahita bafata ibintu byabo. Babashyizemo ingengabitekerezo ya bunyamaswa bumva ko umututsi atari umuntu.”
Ubu dufite leta nziza ikunda abantu bayo, itavangura kandi ishaka ko abantu bose babana kivandimwe. Ishaka ko abantu bose biga bakajijuka.”
Tuyishimire Odette , wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro yavuze ko muri ibi bihe bitoroshye abantu basubira inyuma ariko biba ari ngombwa kuko hari icyo bitumarira.
Ashima ingabo zari iza FPR Inkotanyi kuko kuri we azigereranya n’Abihayimana kuko ari zo zitanze zigatanga n’ubuzima bwazo kugira ngo zirokore abantu.
Yagarutse ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kwigishwa mu mashuri. “Mu ishuri umwarimu yabanzaga guhagurutsa abahutu, abasigaye bikadutera ubwoba kuko twabaga turi bake. Icyo gihe abandi babarebaga nabi tukibaza icyo turicyo. Icyo kintu cyishe abantu bapfa bahagaze kuko bishwe mu bitekerezo bakabatesha agaciro ariko aka kanya ndashimira Leta yacu.”
Anavuga ko kuba abazize uko bavutse bagiye gushyingurwa mu cyubahiro ari iby’igiciro. “Kuba tugiye gushyingura abantu bacu ni agaciro babahaye ariko kandi natwe tukiriho ni umuti w’ibikomere by’umutima. Impamvu ari umuti ni uko ubusanzwe iyo umuntu apfushije ajya ku kiriyo akaririra uwo akamushyingura mu cyubahiro ariko icyo gihe ntibyashobokaga.”
Ashimira Leta y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu komora ibikomere by’abarokotse Jenoside anasaba abagize uruhare muri Jenoside gutera intambwe bakagaragaza imibiri itarashyingurwa nay o igashyingurwa mu cyubahiro.
Ati “Turashimira Leta k’ubw’ibikomere batwomora byaba iby’umubiri n’ibya roho. Turasaba abazi aho bashyize abacu batubabarire bahatwereke tubashyingure turuhuke. Twarababariye natwe nibatubabarire n’udashaka kubivuga azandike urupapuro arushyire ku murenge ariko dushyingure abacu mu cyubahiro.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abarokotse Jenoside gukomera no kugira imbaraga kandi ko kwibuka ari uguha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba umwanya wo kugaruka mu mateka igihugu cyanyuzemo bitewe na Politiki mbi y’abayobozi batahaga agaciro abo bari bashinzwe kuyobora. Avuga kandi ko ari umwanya wo gufata ingamba ko Jenoside itazongera gusubira ukundi.
Avuga ko mu ntara y’Iburasirazuba ari hamwe mu hakorewe igerageza rya Jenoside. Agira ati “Kuva muri mirongo itanu n’icyenda abatutsi barishwe, muri mirongo inani na kabiri abatutsi birukanywe muri Uganda bashyirwa Kibondo baba impunzi mu gihugu cyabo, basubizwa muri Uganda muri mirongo inani na gatnu kuko nta handi bari bafite.
Uyu munsi dusubiza amaso inyuma tukibuka ibibazo bikomeye cyane abatutsi banyuzemo n’uko bishwe, tukibuka n’inzira yanyuzwemo yo kubarokora. Abariho ubu dukwiye kwiyemeza guhangana n’ingaruka z’amateka aremereye twanyuzemo, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’umuntu uwo ari we wese wagarura ibitekerezo byo gukora ibyaha nk’ibyakozwe mu gihugu cyacu.”
Asaba abazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside yaba iherereye gutera intambwe bakayigaragaza na yo igashyingurwa mu cyubahiro.
Mu kiganiro cye, Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko abishe abatutsi bahemukiye igihugu cyabo, bahemukiye umuco wabo, kuko umunyarwanda wese iyo aramutsa mugenzi we cyangwa amusezeraho amwifuriza amahoro. Abazanye rero umuco wo kwica abantu bawukuye habi.
Avuga ko umuco wo kubiba urwango watangiye bita Abatutsi inzoka, bari bagamije kwicisha abatutsi kuko no muri Bibiliya Imana yari yaravumye inzoka ko igomba kwicwa. Ati “Kwita abatutsi inzoka rero bari bagamije kubicisha.”
Akomeza avuga ko mu muco w’u Rwanda umuntu wese wabaga agiye ku rugendo yitwazaga inkoni agamije kugira ngo nahura n’inzoka ahite ayica atagombye kubaza. “Kwita abatutsi inzoka byari bigamije kuvuga ko umututsi wese agomba kwicwa, atagomba kubabarirwa. Bivuze ko nta mututsi n’umwe wagombaga kugirirwa imbabazi.”
Yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera kuko kwibuka ari ngombwa, abantu bagomba gusobanukirwa amateka hagafatwa n’ingamba ko Jenoside itazasubira ukundi.
“Ni ngombwa ko iyi ngengabitekerezo tuyimenya, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahagaritse Jenside inafata ingamba zo guca burundu iyo ngengabitekerezo n’ibyo igaragariramo byose. Yakuyeho ibitanya abantu kandi iha amahirwe angana abanyarwanda bose.”

Imibiri cumi n’umunani yashyinguwe mu cyubahiro (Ifoto/Panorama)

Abanyagatsibo bitabiriye ari benshi imihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Abanyagatsibo bitabiriye ari benshi imihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Abanyagatsibo bitabiriye ari benshi imihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Abanyagatsibo bitabiriye ari benshi imihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Abanyagatsibo bitabiriye ari benshi imihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (Ifoto/Panorama)

Abanyagatsibo bitabiriye ari benshi imihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Abanyagatsibo bitabiriye ari benshi imihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Sibomana Jean Nepo wayoboye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Kiziguro mu karere ka Gatsibo 9Ifoto/Panorama)

Kolari imirasire ya EAR Paruwasi ya Gahini (Ifoto/Panorama)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba na Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo (Ifoto/Panorama)

Manzi Jean Claude Olivier yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo (Ifoto/Panorama)

Abanyagatsibo bitabiriye ari benshi imihango yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Panorama)

Tuyishimire Odette , wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro (Ifoto/Panorama)

Niyonziza Felicien Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo (Ifoto/Panorama)

Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG (Ifoto/Panorama)

Padiri Laurent Rutinduka uyobora Paruwasi ya Kiziguro (Ifoto/Panorama)

Gary
May 6, 2018 at 04:25
It’s amazing for me to have a web site, which is valuable for my know-how.
thanks admin