Korali Christus Vincit iririmba cyane cyane mu cyongereza, igizwe n’abaririmbi bagera kuri magana abiri basengera muri Centre Christus i Remera.
Mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa byayo, irategura igataramo cya Noheli kizizihizwa ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2017, muri Centre Urumuri i Remera, akazaba ari na bwo bashyira ku mugaragaro alubumu y’indirimbo zabo za mbere.
Iyi alubumu igiye gushyirwa ahagaragara izaba igizwe n’indirimbo ziri mu cyongereza, igiswahili, ikinyarwanda n’ilingala, nk’uko Ikinyamakuru Panorama cyabitangarijwe na Irankunda Kayonga Jean d’Amour, Umuyobozi wa Christus Vincit Choir.
“Buri mwaka tugira igitaramo cyo kwinjiza abakirisitu muri Noheli. Akarusho muri uyu mwaka ni uko abazacyikabira bazasogongera kuri alubumu yacu ya mbere tuzashyira ahagaragara kuri uwo mugoroba. Bazumvamo indirimbo ziri mu cyongereza, igiswahili n’izindi. Twizeye ko abazaza bazaryoherwa cyane.” Ibitangazwa na Irankunda Kayonga Jean d’Amour.
Christus Vincit Choir, mu kinyarwanda bishatse kuvuga “Kirisitu watsinze” yatangiwe n’abaririmbyi barindwi mu 2012. Kuri Pasika yo muri uwo mwaka nibwo yaririmbye bwa mbere, kuri uwo munsi aba ari isabukuru yayo.
Nyuma y’imyaka itanu iyi korali imaze kugira abaririmbyi bari imbere mu gihugu bagera kuri 200, ariko kandi hari n’abayikomotsemo ubu babarizwa ku mugabane w’u Burayi bakomeje kuririmba, na bo bagera kuri 60.
Iyi korali igizwe n’urubyiruko, abakuze n’abanyeshuri. Umuyobozi wayo avuga ko ntawe baheza, kuko uje abagana wese bamwakira. Avuga kandi ko icyo bagamije cya mbere ari ugukuza ubuvandimwe n’imibanire myiza hagati yabo. Indirimbo bakoresha mu Misa no mu bitaramo ni izahimbwe na bamwe muri bo zigera kuri indwi n’izindi z’abaririmbyi batandukanye bo muri Kiliziya Gatolika.
Nk’uko Irankunda Kayonga yakomeje abidutangariza, Christus Vincit Choir ntikora umurimo wo kuririmba gusa, kuko abayigize bafite n’ibindi bikorwa by’urukundo bibahuza, byaba hagati yabo ndetse no muri sosiyete nyarwanda.
“Uretse kuririmba dufasha n’abakirisitu gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo nziza. Tugira n’ibikorwa byo gusura abarwayi, gufasha imfubyi za Jenoside no kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Dufasha kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kurushaho gukira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Hari abandi bazaririmba muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyo ku mugoroba ubanziriza Noheli, ku wa 24 Ukuboza 2017, kizizihizwa kandi na Korali y’impunzi z’Abarundi zibarizwa mu Rwanda, Korali izava muri Paruwasi ya Regina Pacis (Divine Mercy Choir), Korali yo muri Paruwasi ya Gikondo iririmba mu gifaransa (St Vincent Palloti Choir) na Bright Five Singers Choir. Hazaba harimo kandi abandi banyamuziki nka Kabeza Joachim na Patrick.
Ku kibazo cy’uko iyi album yaba izagurishwa, Irankunda Kayonga, agira ati: “Ibikorwa byacu ntibigamije inyungu. Mu gitaramo tugamije gufasha abantu kwinjira neza muri Noheli. Ku bijyanye na Alubumu yacu, izaba igura amafaranga ibihumbi bitanu, ariko kandi abantu bazinjirira ubuntu. Tugamije gufasha abantu gusabana n’Imana, bakamenya ko hari Rugira ushobora byose.”
Hari byinshi bikurura abaririmbyi
Kabeza Joachim, ni umuririmbyi muri Christus Vincit by’umwihariko akaba umunyamuziki. Avuga ko iyo korali yayimenye igishingwa mu 2012 ariko yayinjiyemo mu 2016. Afite ubunararibonye mu muziki kuko awumazemo imyaka isaga 13. Yatangiye kwimenyereza umuziki ubwo yigaga mu iseminari.
“Iyi korali yankuruye kubera imiririmbire yayo, uburyo babana n’ibikorwa by’urukundo bibaranga. Kuva ninjiye muri Christus Vincit, nabaye umutoza mu majwi nka n’umucuranzi. Nabikunze kuva ndi umwana muto ninjiye mu muziki. Banyakiriye kubera ubunararibonye mfite nahise mbafasha no ku kugorora amajwi no gucuranga.” Ibivugwa na Kabeza Joachim.
Christus Vincit Choir yahisemo kuririmba mu cyongereza kuko n’ubundi igaragara muri Misa z’icyongereza, bityo igafasha abumva urwo rurimi kurushaho kwegerana no gusabana n’Imana.
Iyi korali igizwe n’abaririmbyi basaga 200 ifite abanyamuziki barindwi bayifasha bakurikije amajwi y’imiririmbire. Buri umwe aba afite abaririmbyi bari hagati ya 25 na 50 akurikirana.
Hari amakuru ukeneye kuri iyi korali wakwifashisha iyi nomero ya Telefoni: 0784823993
Rwanyange Rene Anthere
Umva zimwe mu ndirimbo za Christus Vincit Choir