Nyuma y’aho atwaye agace ka mbere, Umufaransa Alexandre Geniez ukinira Total Energies, yegukanye Agace ka 5 ka Tour du Rwanda 2022. Muri iri siganwa bari bahagurukiye mu Karere ka Muhanga, kerekeza i Musanze, ku ntera y’ibilometero 129,9.
Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2022, agace ka 5 kT tour du Rwanda y’uyu mwaka, kahagurutse mu Karere ka Muhanga saa tatu za mu gitondo, kerekeza i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, ahasiganwaga abakinnyi 79 b’amakipe 18 asigaye mu irushanwa.

Alexander Geniez wa Total Energies waherukaga kwegukana prologue yo ku Cyumweru, yegukanye aka gace akoresheje amasaha 3, iminota 12 n’amasegonda 14. Yakurikiwe na Pierre Rolland wa B&B Hotels, wakoresheje amasaha 3, iminota 12 n’amasegonda 17; uwa gatatu ni Umunyarwanda, Manizabayo Eric wa Benediction Ignite, waje arushwa n’uwa mbere amasegonda 19.
Ubu Madrazo Angel Ruiz wa Burgos, ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo, aho ayoboye urutonde rusange n’amasaha 13, iminota 57 n’amasegonda 52; anganya na Natnael Tesfazion. Muhoza Eric wa Team Rwanda, ni we Munyarwanda uza hafi ku wanya wa 8, arushwa umunota umwe n’amasegonda 36.
Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Gashyantare, abasiganwa bazagenda intera y’ibilometero 152, mu rugendo bazahagurukira mu Karere ka Musanze bagaruka mu Mujyi wa Kigali.
Nshungu Raoul
