Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Kuba waranduye VIH ntibivuze ko wakora imibonano mpuzabitsina idakingiye”

Umukozi ushinzwe gutanga ubumenyi kuri serivisi z’icyorezo cya SIDA mu karere ka Bugesera, Hitimamana Janvier, agira  inama umuntu wese  wumva ko kuba yaranduye virusi itera SIDA ndetse akaba afata imiti igabanya ubukana bwayo, bimuha uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mu kiganiro Hitimana yagiranye n’abanyamakuru barwanya SIDA no kubungabunga ubuzima mu Rwanda, (ABASIRWA), yabagaragarije ko kuba umuntu yaranduye virusi itera SIDA atari byiza gukora imibonano mpuzabitsina idakikingiye bitewe n’uko ubwandu bw’agakoko gatera  SIDA buri mu byiciro bitandukanye.

Yagize ati “Ubwandu bw’akagakoko gatera Sida ntabwo bunganya ubukana harimo amoko abiri ariyo Virusi Rimwe na Virusi Kabiri, ufite rimwe iyo akoze imibonano mpuzabitsina n’ufite kabiri kuruhande rumwe ubukana bw’agakoko gatera Sida buriyongera.”

Hitimana aragira inama afite ubwandu bw’agakoko gatera Sida ko bagomba gukoresha agakingirizo igihe cyose bakoze imibonano mpuzabitsina.

Aragira ati “gukora imibonano mpuzabitsina idakikingiye bitera izindi ngaruka zo kuba kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo imitezi , mburugu z’indi zitandandukanye.”

Hitimana agaragaraza ko abagore aribo benshi kuruta abagabo banduye agakoko gatera Sida kuko aribo bicuruza.

Imibare igaragaza ko mu karere ka Bugesera abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bagera ku 5728.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities