Umukozi ushinzwe gutanga ubumenyi kuri serivisi z’icyorezo cya SIDA mu karere ka Bugesera, Hitimamana Janvier, agira inama umuntu wese wumva ko kuba yaranduye virusi itera SIDA ndetse akaba afata imiti igabanya ubukana bwayo, bimuha uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Mu kiganiro Hitimana yagiranye n’abanyamakuru barwanya SIDA no kubungabunga ubuzima mu Rwanda, (ABASIRWA), yabagaragarije ko kuba umuntu yaranduye virusi itera SIDA atari byiza gukora imibonano mpuzabitsina idakikingiye bitewe n’uko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buri mu byiciro bitandukanye.
Yagize ati “Ubwandu bw’akagakoko gatera Sida ntabwo bunganya ubukana harimo amoko abiri ariyo Virusi Rimwe na Virusi Kabiri, ufite rimwe iyo akoze imibonano mpuzabitsina n’ufite kabiri kuruhande rumwe ubukana bw’agakoko gatera Sida buriyongera.”
Hitimana aragira inama afite ubwandu bw’agakoko gatera Sida ko bagomba gukoresha agakingirizo igihe cyose bakoze imibonano mpuzabitsina.
Aragira ati “gukora imibonano mpuzabitsina idakikingiye bitera izindi ngaruka zo kuba kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo imitezi , mburugu z’indi zitandandukanye.”
Hitimana agaragaraza ko abagore aribo benshi kuruta abagabo banduye agakoko gatera Sida kuko aribo bicuruza.
Imibare igaragaza ko mu karere ka Bugesera abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bagera ku 5728.
Munezero Jeanne d’Arc
