Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imibereho myiza

Kubahiriza gahunda y’imbonezamikurire y’abana ni umuti mu kubarinda ihohoterwa

Imfashanyigisho zifashishwa mu Irerero

Bamwe mu babyeyi bamaze kohereza abana babo mu Bigo Mbonezamikurire, bahamya ko kubahiriza gahunda yabyo ari umuti uhamye mu kurwanya no kurinda abana ihohoterwa, kuko akenshi ngo hari ibyabakorerwaga mu ngo mu gihe bo bagiye kubashakira ibibatunga.

Mu Mujyi wa Kigali hari ababyeyi bavuga ko kohereza abana mu Marerero bibafasha gukora akazi kabo batekanye, kuko baba bazi ko aho babasize hizewe.

Mukobwajana Lydie wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko atarajyana umwana we mu Irerero atabashaga kubona uko ajya gushaka ibitunga umuryango, kubera kutagira uwo yizera kumusigira.

Agira ati “Kuba umwana wanjye ajya mu Irerero byaramfashije cyane, kuko nagorwaga no kubona aho musiga hizewe ngo mbashe kujya gushakisha. Umwana ibyamuhungabanyiriza umutekano ni byinshi: ari abanyarugomo, ibikoko cyangwa se na we ubwe kuba yagira ibyo asitaraho bikamwangiza; bisaba rero kugira amakenga cyane aho utibereye.

Yongeraho ko ari umwanzuro yafashe, nyuma yo guhemukirwa n’abo yabaga yizeyeho urukundo rw’umuryango.

Ati “Mbyara umwana wa mbere nakoreshaga abakozi mu buryo bwo kunoza inshingano z’urugo no kwita ku mibereho y’umuryango muri rusange, ariko rimwe na rimwe uwo wakamfashije hari ubwo yasigaraga ku rugo nagiye mu kandi kazi, ibyo yakagaburiye umwana nduhira akabyigurishiriza abaturanyi ibindi akabimuha mu buryo budakwiye cyangwa akabyirira. Ni ibintu byangizeho ingaruka zitari nke harimo n’ubuzima bubi ku mwana, ku buryo nahisemo kujya mbyifasha aho kwangiza bumwe mu burenganzira ngomba abana banjye.”

Hari ababyeyi kandi bavuga ko hari ubwo intandaro y’ihohoterwa rikorerwa abana, riba mu mibanire y’abagize umuryango ubwabo.

Hakizimana Anathole, umwe mu Nshuti z’Umuryango zikorera mu Karere ka Gasabo, avuga ko ababyeyi bateshuka ku nshingano z’uburere bw’abana mu rugo akenshi ari bo babakururira ihohoterwa, aho atanga urugero rw’abararanya abana b’abahungu n’abakobwa cyangwa n’abashyitsi; atanga inama yo gufatanya mu kunoza imibereho y’umwana mu muryango.

Yagize ati “Ni inshingano z’umugabo n’umugore gufatanya kwita ku burere bw’umwana, kuko ari n’uburenganzira tumugomba kugira ngo arindwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose bihereye iwacu mu muryango; ntaw’ukwiye kubigiramo uburangare rero, kuko tubyibukiranya kenshi ku Marerero y’abana.”

Umushakashatsi muri UNICEF, Mugabo Francois, avuga ko kwita ku burenganzira bw’umwana ari inshingano ya buri Munyarwanda.

Agira ati “Kurinda no kurengera umwana ni inshingano za buri Munyarwanda, ngo atagerwaho n’ihohoterwa; bityo buri wese akwiye kwirinda guhutaza uburenganzira bw’umwana ndetse akamenyekanisha amakuru muri ‘One Stop Center’, zimaze kugera henshi  ku bitaro mu Gihugu; mu kazi gakomeye kazo, hakarushaho ubwo bufatanye mu gukumira ihohotera iryo ari ryo ryose ku bana.”

Ni gahunda Guverinoma ishyizemo imbaraga

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1), u Rwanda rwifuza ko ibikorwa by’Amarerero hirya no hino byashyirwamo imbaraga, ku buryo bahabwa ibikoresho bikenerwa birimo ibitabo, imfashanyigisho, kongerera ubushobozi abita ku bana, ibikorwaremezo by’ibanze n’ibikenerwa byose, kandi iyi gahunda ikagera ku bana bose bari hasi y’imyaka 6.

Kampire Josephine, ni umukozi muri rimwe mu Marerero ari mu Mujyi wa Kigali, ushima ubufatanye mu kunoza imikorere n’uruhare batanga ku mibereho myiza.

Agira ati “Twishimira serivisi dutanga kuko na Leta y’u Rwanda idushyigikiye, nk’uko Intego ari ukugira Irerero muri buri Mudugudu mu mwaka wa 2024, bizafasha buri mwana kwitabwaho aho hafi kandi koko biranafasha umuryango Nyarwanda, mu guha umurongo uburere bw’abana arindwa ihohoterwa.”

Mu Irerero ryashinzwe n’Umuryango ‘Shelter Them Batarure’ riherereye mu Murenge wa Kimironko (Ifoto ya internet)

Gusa ni akazi ngo kabasaba ubwitange kuko atari agasanzwe ku muntu ubonetse wese, ari na ho ahera asaba ko hagira ibinozwa.

Ati “Ntabwo ibyo dukora mu Irerero ari akazi gusa ahubwo ni n’umuhamagaro, kuko bidusaba kubanza kugira aba bana abacu mbere ya byose; aha uba usabwa kwirengagiza indi mbogamizi yose nk’ibikoresho bidahagije, imikoranire n’igihembo ugenerwa,.. ngo hatagira uburenganzira bw’umwana na bumwe uhutaza. Nasaba abafatanyabikorwa mu burezi gufatanya na Leta n’ibyo bikarebwaho, nk’uko uburezi bushyigikiwe, na serivisi z’Amarerero zikongererwa agaciro n’abazitanga.”  

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, gifite inshingano zo guhuza ibikorwa byose bishyigikira gahunda mbonezamikurire y’umwana muto kuva agisamwa, guteza imbere no gukurikirana uburere bw’umwana ubereye Igihugu kandi ugikunda, kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana bato, gushyiraho uburyo butuma abana bagira uruhare mu bibakorerwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Gahunda mbonezamikurire y’abana bato yatangijwe mu 2016, yita ku bana kuva bagisamwa kugeza ku myaka 6, ababyeyi babo ndetse n’abashinzwe kubitaho banabarinda ihohoterwa. Ni gahunda ijyana na politiki ya Guverinoma ijyanye n’ibiribwa n’imirire ya 2013-2018, yari muri gahunda y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene (EDPRS), ndetse ikajyana na gahunda y’Igihugu y’impinduramatwara 2017-2023.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.