Bamwe mu bari mu magereza bakatiwe n’inkiko, batsindwa imanza kubera kubura abunganizi ngo babafashe kwiregura ku byaha baba bashinjwa. Ababonye ubwunganizi basaga 460 babonye ubutabera bunoze.
Abashoboye kubona ubwunganizi baravuga ibigwi Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu ukarwanya n’akarengane (ARDHO: Association Rwandaise pour la Défense des Droits de l’Homme), cyane cyane abagore bari bafungiye mu Gereza ya Ngoma bashoboye kuburanirwa ubu bakaba baratashye basubira mu miryango yabo.
Mukamana Olive, avuka mu karere ka Gatsibo yari afungiye muri Gereza ya Ngoma, yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo; icyaha yaregwaga cyahinduwe ageze muri Gereza ananirwa kucyigobotora, arakatirwa.
Mu buhamya bwe agira ati “Nararenganye cyane, nafashwe ndegwa icyaha cyo gucuruza abantu ariko ngeze muri gereza baragihindura, ndegwa kuvutsa umwana ubuzima. Abakozi ba ARDHO bansanze muri gereza mbabwira ikibazo cyanjye bampa unyunganira mu mategeko, mba umwere ndafungurwa. Iyo ntagira umwunganizi nagombaga gukora igihano cyose nari narakatiwe.”
Mukamana yari afite abana babiri, arekuwe yasanze umugabo we yarigendeye ntiyongeye kumubona abana yarabasigiye nyirakuru wabo, ubyara Mukamana.
Twizerimana Clementine avuka mu murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare. Yatewe inda n’umugabo ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko, inda imaze kugira amezi atanu yarafunzwe hamwe n’umugabo azira gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura bwa kiboko, nyamara avuga ko n’ubwo yari yarakiwe imyaka 10 y’igifungo nta ruhare yabigizemo byose byakozwe n’umugabo we, ubu ufungiye i Nsinda muri Gereza ya Rwamagana.
Agira ati “Twabanje gufungirwa Gatunda, urukiko ruraturekura; nyuma y’amezi arindwi bagarutse kudufata bavuga ko urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwadukatiye imyaka icumi; ubwo sinashoboye kujurira banjyana gufungirwa i Ngoma. Ariko kandi bampaye imyirondoro itariyo ndetse n’imyaka itariyo kuko navutse mu 1998 bo bavuga ko navutse mu 1985 cyangwa 1986.”
Twizerimana akomeza avuga ko yari yarihebye agiye kumara imyaka 10 y’amaherere muri gereza, ariko ubwo umuryango ARDHO wasuraga Gereza ya Ngoma yavuze ibibazo bye biyemeza kumukurikirana, ahabwa umwunganizi mu mategeko, ararenganurwa urukiko rumugira umwere ararekurwa ubu akaba yaratashye iwabo.
CIP Pelly Gakwaya Uwera, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS: Rwanda Correctional Service), ubwo hagaragazwaga ibikorwa ARDHO yagezeho mu kunganira imfungwa n’abagororwa bari bafite ibibazo mu magereza ya Muhanga, Ngoma n’iya Rwamagana (Nsinda), mu kiganiro n’ikinyamakuru Panorama yadutangarije ko uwo muryango wafashije abantu benshi bari bafite ibibazo mu madosiye yabo.
Agira ati “Duhura n’ibibazo bitandukanye cyane cyane abantu badafite ababunganira, uyu muryango wadufashije kubona abunganizi mu mategeko. Kubera ubwinshi bw’abantu ubujyanama dutanga buba bukeneye abafatanyabikorwa abafunze bakabona ubutabera bunoze.”
CIP Gakwaya akomeza avuga ko imiterere y’abagore ituma akenshi badashobora kwihagararaho mu rukiko no gusobanura ibibazo byabo, bituma hari abo ibyaha bihama kandi nta ruhare babigizemo. Abagore iyo babonye abunganizi akenshi usanga ibyaha baregwa bigaruka ku bagabo babo. Kugira ngo bashobore kwirinda kwinjira mu byaha batagizemo uruhare, hakorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza abagore kumenya uburenganzira bwabo.
Me Ngendahayo Kabuye Jean, ni Umuyobozi wa ARDHO aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko kuva mu 2003 bakoze umushinga ugamije kurengera uburenganzira bw’abagororwa n’imfunngwa ariko cyane cyane abagore babana n’abana muri Gereza, ndetse barawagura bakurikirana n’abagore batwite n’abandi bantu batishoboye.
“Muri uyu mushinga twafashije abantu 466 bo mu magereza ya Muhanga, Nsinda na Ngoma. Twasanze ibyaha byinshi bihari bijyanye n’ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi. […] hari igihe twasangaga imyirondoro y’abantu idahuye hajemo gukekeranya, umwirondoro we uteri uwe bwite baramwitiranyije n’undi. Hrimo kandi akarengane ko kutabonera dosiye igihe, abarengeje igihe bakatiwe n’ibindi. Hafi 95% mu bo twavuganiye ibibazo byarakemutse kandi n’abandi basigaye bizakemuka vuba.”
Me Kabuye asaba inzego z’ubutabera gukomeza kongera imbaraga mu kurengera uburenganzira bwa muntu, kandi n’abafatanyabikorwa bagakomeza urugendo nta gutezuka mu gukomeza guharanira uburenganzira bwa muntu.
Umushinga wo gufasha abafite ibibazo mu magereza uzarangira mu kwezi kwa Gashyantare, ariko hari undi umaze umwaka utangiye uzamara imyaka itatu.
Mu gihe gitaha ARDHO igiye gutanga amasomo y’ikarishyabwenge ku bacungagereza kugira ngo bahabwe ubumenyi bwimbitse bwo kugorora abantu neza, aho kugira ngo hasohokemo abantu babaye abarakare ahubwo bajye bataha bisanga mu muryango nyarwanda kandi barahinduye imyifatire n’imyumvire.
Rene Anthere

Inzego zinyuranye zitabiriye ibikorwa byo kumurika ibimaze kugerwaho mu gukorera ubuvugizi abagore n’abandi batishoboye bari mu magereza. (Photo/Panorama)

Abayobozi b’amagereza umushinga wa ARDHO wakoreyemo bitabiriye inama. (Photo/Panorama)
