Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), mu bushakashatsi bwakozwe mu 2021 bugakorerwa mu bukorerwa mu mavuriro hafi ya yose mu gihugu, kigaragaza ko nubwo imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho 5 kuba bana 1000 baba bavutse, ariko ko hari izigituruka ku kudakingiza abana inkingo zose ziba zaragenwe, isuku nke ku bana n’imirire mibi, akaba ariyo mpamvu hakonzwe ubushashakatsi kuko hari ahakiri intege nke hakwiye gukosorwa.
Ibi byagarutseho n’abakoze ubu bushakashatsi ndetse n’abayobozi bose bo mu bigo nderabuzima n’inzobere mu kuvura abana mu gihugu hose, kugira ngo bongere bisuzume, bareba uburyo batanga ibisubizo, ku bijyanye n’uburwayi bw’abana, by’umwihariko ku buvuzi bukomatanyije (Integrated Management of Child Illness (IMCI), bwibanda cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu.
Hasanzwe hakorwa ubushakashatsi buri nyuma y’imyaka itanu ku mibereho n’ubuzima by’abaturage (DHS), aho bwari bwagaragaje ko kuva mu 2015 kugera 2020 imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutse, ziva ku bana 50/1000 bapfaga mu bavutse ari bazima, bakagera kuri 45/1000 muri 2020; nyuma y’imyaka itanu gusa.
Igendeye ku kuba imibare yerekanwa n’ubushakashatsi bwa DHS itaragabanutse cyane, ni byo byatumye RBC ikora ubundi kugira ngo bisuzume, barebe ikitarimo gukorwa neza kugira ngo barebe ahashobora kuba hakosorwa.

Bamwe mu bayobozi b’ibigonderabuzima ubwo baganiraga n’ikinyamakuru Panorama, bavuze ko imivurire y’indwara yose igira amabwiriza kandi asanzwe ahubwo bagiye kureba uburyo yubahirinzwa mu bijyanye no kuvura abana.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, agira ati “Hari ibyo tuba tuzi bimwe na bimwe bishobora gutuma amabwiriza atubahirizwa neza. Iyo tureba imibare y’amavuriro n’abaturage bayagana n’ubushobozi bwayo n’ibikoresho, ibyo byose ni intege nkeya ziri ku rwego rwacu, ariko tukaba tubizeza ko tugiye kuyubahiriza ariko n’ababyeyi na bo bakarushaho kwita ku bana babo.”
Umuyobozi w’agateganyo mu Ishami Rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Sibomana Hassan, atangaza ko hakorwa ubushakashatsi hibanzwe ku buvuzi bukomatanije bw’indwara zifata abana, cyane cyane ku bari munsi y’imyaka 5 (Integrated management of childhood Illness).
Agira ati “Tureba uburyo abana bagenda bavurwa hirya no hino mu bitaro. Ni ubuvuzi bukomatanyije bw’abana bari munsi y’imyaka itanu, kuko tugira imirongo ngenderwaho, uburyo abana bashobora kuvurwa. Ni cyo cyatumye dusubira inyuma kugira ngo tugende turebe mu by’ukuri ni iki gituma abana bapfa? Ubundi bavurwa gute mu mavuriro? Icyo twabonye ni uko hari ibikorwa neza ariko hari n’ibindi bigomba gushyirwamo imbaraga nyinshi. Twabonye ko hakirimo ibibazo abantu bakabaye bitaho.”

Akomeza avuga ko ikiba gikenewe ni uko niba umwana aje kwivuza umwakiriye atakarebye kimwe kimuzanye ahubwo aba ari umwanya mwiza wokugirango bamurebe wese n’ibindi bibazo byose ashobora kuba afite tuba tugirango hatagira umwana uducika yienda afite ikindi kibazo.
Ati”Nkiyo dukingira abana tuba tugirango umwana wese wageze kwamuganga mbere y’uko agira ikindi akorerwa babanze barebe ko yakingiwe iyo bitakonzwe neza ashobora kuba yaza akavurwa hari ni kibazo kijyanye n’imirire mibi ndetse n’isuku kuko nk’umwana wicwa ni impitswi zituruka ku mwanda abajyanama b’ubuzima bahari bashobora ku muvura ndetse hari nurukingo nikibazo n iyo turi gukora isuzuma nkiringirir nicyo tuba tugamije kandi hakirirwa ko hagira n’umwana wicwa n’irwara ishobora kuba yakingirwa ababyeyi bagomba kwita ku bana kuko umwna utitaweho adakura neza irwara nyishi z’abana ziterwa n’umwanda ntago umwana ari uwumubyeyi umwe gusa ahubwo ni uwumuryango niba haribyo uba utuzuza ni ikizabo ntanarimwe leta ishobora kuba yafata abana bose ahubwo icyo ikora ni ukunganira ntago ivanahho uruhare rw’umuryango ”
mu myaka 20 ishize mu Rwanda impfu z’abana zagabanutse ku kigereranyo kirenga 80%, aho zavuye ku 196 zikagera kuri 45%, ku bana 1,000 baba bavutse ari bazima.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2021, bukorerwa mu mavuriro yose mu gihugu ariko buza bukurikirana n’ubwari bwakozwe mu 2015, mu rwego rwo kureba intambwe igenda iterwa.
Munezero Jeanne d’Arc
