Kubura ibitotsi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri, no ku mitekerereze. Iyo umaze ijoro udasinziriye bikwiye, umunsi ukurikiyeho wirirwa unaniwe, ufite umujagararo mu mutwe.
Kudasinzira cyangwa kubura ibitotsi ni ijambo rusange, risobanura ingano idahagije cyangwa ibyiza byo gusinzira, harimo iyo umuntu asinziriye abishaka cyangwa atabishaka agasinzira akizigura, bifite injyana cyangwa se akabura ibitotsi.
Ikigereranyo cyakozwe kigaragaza ko umuntu 1 mu bantu 3, adasinzira bihagije. Ingano ikwiye yo gusinzira ibarwa uvuye ku muntu umwe ujya ku wundi, bityo Ikigo gishinzwe kugenzura indwara no kuzirinda ‘Centers for Disease and Prevention_CDC’ kigira inama abantu bakuru, yo gusinzira nibura amasaha 8 mu ijoro.
Nkuko urubuga ‘Medical news today’ rubitangaza, guhagarika incamake y’ibikubabaza byatuma udasinzira, bishobora gutuma udahura n’ingaruka, ziboneka iyo wabuze ibyiza by’ibitotsi; ibikugiraho ingaruka no mu gukora akazi cyangwa kwiga, ndetse n’ubushobozi bwo gukora umunsi ku munsi, ibyiza by’ubuzima karemano n’ubuzima burwara.
Dushimimana Felix, wakurikiranye amasomo yo kujya inama n’imitekerereze ya muntu, avuga ko ibintu byinshi bishobora gutera kudasinzira ari bimwe, mu bintu biba ku bantu ntibabyiteho.
Ati “Gutekereza cyane ni kimwe mu byo abantu batajya batekereza, ko cyababuza gusinzira kuko bafashe umwanya munini, batecyereza cyane ku bintu badafitiye ibisubizo, bikagira uruhare gusinzira kwawe. Kandi birashoboka ko ubwonko bumenya igikorwa kimwe, nko kuva ku kazi, kurya no kuryama; amaherezo ugasanga ubwonko buhuye n’umunaniro, kubera gukora ibintu bimwe, ibishobora kugira ingaruka ku mubiri, kuko uba ukeneye impinduka.”
Zimwe mu mpamvu zibuza gusinzira
Umukozi mw’ivuriro ‘Remera Technology Clinic_TCM’ mu Ishami ryo kugorora ingingo hakoreshejwe uburyo karemano, Karangwa Celestine, yavuze ko gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buriri, cyangwa ukabigumisha hafi yawe igihe ugiye kuryama, ari imwe mu mpamvu ituma umuntu adasinzira.
Agira ati “Abantu benshi, urugero nk’abagumana amatelefone yabo mu gihe bagiye mu buriri, cyangwa bamwe bagahitamo kurebera amafilime kuri za mudasobwa zabo zigendanwa, mu buriri kandi imibiri yabo iba ikeneye kuruhuka, itaba ikeneye ibyo; bigatuma imibiri yabo ikomeze gukora kandi yari igiye kuruhuka, ibituma bagasinzira.”
Ni izihe ngaruka zo kudasinzira?
Urubuga ‘Medical news today’ rutangaza ko kudasinzira neza, bigira ingaruka mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, harimo kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umuburi. Ibishobora gutuma umuntu yatakwa n’indwara z’ubuhumekero, guhindagurika kw’ibiro, kurwara indwara z’umutima, kwiyongera no kugabanuka kw’imisemburo imwe n’imwe, imikorere itari myiza y’ubwonko; ndetse no guhindagurika kw’ikigero cy’imyororocyere, y’umuntu uri mu gihe cyo kubyara.
N’ubwo ibitera umuntu kudasinzira ari byinshi mu buryo butandukanye, kubyirinda birashoboka, ukabasha kubona ibitotsi bikwiye, ugusinzira neza umubiri ukaruhuka.
Ibi birashoboka cyane, iyo umuntu akurikije inama zikurikira:
- Gushyiraho igihe gihoraho cyo kuryama no kubyuka,
- Kwirinda kuraza ibikoresho by’ikorababuhanga iruhande rwawe,
- Kuruhuka bihagije, ntiwumve ko kubura ibitotsi bizacyemurwa n’imiti yo kwa muganga,
- Gukora imyitozo ngororamubiri nibura 2 mu cyumweru, kandi nturengere, …
RUKUNDO Eroge