Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kudasobanukirwa uburenganzira ku buzima bw’imyororokere biracyazamura ihohoterwa rishingiye ku gitsina- Ubushakashatsi

Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe ibikorwa byo kurengera uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana no kurwanya ihohoterwa n’imirire mibi (Faith Victory Association) (Ifoto/Imvaho Nshya)

Ukudasobanukirwa uburenganzira ku buzima bw’imyororokere ko bikizamura ihohoterwa rishingiye ku gitsina byavugiwe mu kiganiro Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe ibikorwa byo kurengera uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana no kurwanya ihohoterwa n’imirire mibi (Faith Victory Association); wagiranye n’itangazamakuru ku wa 30 Ukuboza 2019.

Ni ikiganiro uyu muryango wateguye hagendewe ku byaturutse mu bushakashatsi bakoreye ku bantu 509 bo mu turere twa Musanze, Karongi na Gisagara, ahibanzwe ku mbogamizi zikigaragara mu gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahanini ziterwa no kudasobanukirwa uburenganzira abantu bafite ku buzima bw’imyororokere.

Umutoni Diane, Umuyobozi mukuru w’Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe ibikorwa byo kurengera uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana no kurwanya ihohoterwa n’imirire mibi, FVA, yavuze ko bateguye iki kiganiro bashingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura uko ihame ry’uburinganire rishyirwa mu bikorwa (Gender Monitoring Office); aho bwerekanaga Uturere tukigaragaramo ibibazo byinshi bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Uyu mushinga ugiye kuza, wibanda aho ngaho hari haragaragaye ibibazo by’ihohoterwa.” Yongeyeho ko ari uburenganzira bwa buri wese kumenya ubuzima bw’imyororokere, gusa ngo haracyari imbogamizi yo kutagiraho ubumenyi.

Ati “Ku bijyanye no kumenya ubuzima bw’imyororokere ndetse na serivisi zihari, twasanze abantu batazi uburenganzira bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyorokerere. Imibare igera kuri 22 ku ijana ari bo bashobora kuganiriza abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere; naho serivisi zigisha ku buzima bw’imyororokere ziri kure y’abo zigomba guhabwa ugasanga bidindiza itangwa ry’amakuru ku wakorewe ibi byaha.”

Mu bibazo by’ihohoterwa bihari yavuze nko guhozanya ku nkeke hagati y’abashakanye umwe agatinya kujya kurega atinya uko sosiyete izamufata, ndetse no gusambanya abana ku gahato ababyeyi bakabihishira ngo bagendeye ku muco; aho usanga batinya kugana serivisi zakabafashije rimwe na rimwe no kubera kutazigiraho amakuru.

Hamwe n’ubukangurambaga bugenda bukorwa mu baturage, abantu bangana na 39.1 ku ijana nibo bigaragara ko bagerageza kudahishira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Leta mu nzego zayo zishinzwe ubugenzacyaha by’umwihariko RIB, ikaba isabwa kujya ikurikirana byihuse amakuru y’ibi byaha mu gihe cya bugufi hatarasibangana ibimenyetso.

Yongeyeho ko ibihano bigenerwa ibyaha birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byakongerewe uburemere bityo bikazafasha mu kubikumira ndetse no gukurikirana vuba ababikora.

Yasoje asaba Leta ko yakora ibishoboka byose ikegereza ‘One Stop Center’ abaturage, byibura kuri buri biro by’Umurenge kuko byagaragaye ko hari abadatanga amakuru babitewe no gutinya ingendo ndende basabwa gukora ngo bazigeraho.

Ntirenganya Alphonse umuyobozi w’ihuriro Wiceceka ryita ku buzima bw’imyororokere n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yasobanuye ko ubumenyi ku buzima bw’imyororokere abaturage benshi batishimiye ko babuhabwa uko bikwiye na serivise zabwo.

Ati “Abavuze ngo ni bibi bagera kuri mirongo itanu n’icyenda ku ijana ; ni ukuvuga ko ubumenyi ntabwo, ababyeyi badaha abana babo inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi na bo ubwabo ugasanga abenshi badafite ubwo bumenyi.

Aho twasanze bavuga ko biringaniye biri kuri makumyabiri n’icyenda ku ijana noneho aho wavuga ko ababyeyi bafite ubumenyi, banagira ubushake bwo kwigisha abana babo bifite cumi na kane ku ijana. Urumva ko inzira ikiri ndende.”

Indi ngingo ubwo bushakashatsi bwagarutseho ni ijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho byagaragaye ko ingingo yo gutanga amakuru ku wahohotewe igifite imbogamizi z’imyumvire ishingiye ku muco, aho abantu badashaka kwiteranya hagati y’imiryango cyangwa uwakoze ihohoterwa akaba afite ubushobozi butuma acecekesha umuryango wahohotewe cyangwa akagira ibyo abemerera ntibatange amakuru ngo ahanirwe ibyo yakoze.

Ubu mu Gihugu hose habarurwa ‘One Stop Center’ mirongo ine n’enye (44) zisangwa akenshi ku bitaro by’Uturere, bigaragara ko zidahagije gufasha mu bibazo byose birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Byifuzwa ko nibura zakabaye imwe muri buri murenge, ni ukuvuga One Stop Centers 416.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities