Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kudatanga raporo ku rwego rwa Afurika bituma uburenganzira buhabwa umugore mu Rwanda butamenyekana

Tom asobanura ingaruka zo kuba imiryango nyarwanda idatanga raporo ku burenganzira bwa Muntu (Ifoto/Marie Josee U.)

Kuba imyinshi mu miryango nyarwanda itari iya Leta iharanira Uburenganira bwa muntu idatanga raporo muri Komisiyo Nyafurika iharanira uburenganira bwa muntu (CADHP), bituma hari ibitamenyekana ku ntambwe yatewe n’u Rwanda mu kubahiriza uburenganzira bw’umugore.

Lucy ASUAGBOR, Komiseri muri CADHP, ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bw’umugore, no kwakira raporo zikorwa ku burenganzira bw’umugore mu bihugu bigize Umuryango wa Afrika yunze ubumwe, ahamya ko muri raporo zoherezwa muri komisiyo  zivuga ku Rwanda, akenshi ziba zigaragaza u Rwanda nk’igihugu kitaragera ku rwego rwifuzwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’umugore. Ibyo asanga biterwa n’uko zikorwa n’imiryango mpuzamahanga itaba mu Rwanda.

Lucy ASUAGBOR, aragira ati “impamvu mukunze kubona muri raporo zisohoka, usanga hari igihe u Rwanda rutavugwa neza ku kubahiriza uburenganzira bw’umugore, byose biterwa n’uko dukenera raporo zakozwe n’asosiyete sivile zikorera mu Rwanda zigaragaza uburyo uburenganzira bw’umugore bwubahirizwa mu Rwanda, tukazibura”.

Lucy ahamya ko imiryango ya sosiyete iba ifite amakuru ahagije ku burenganzira bw’umuturage wo mu bihugu ikoreramo bwubahirizwa.

Mu miryango isaga 60 ikora ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, umwe wonyine ni wo wemerewe na CADHP kujya utanga raporo z’uko uburenganzira bwa muntu buhagaze, indi ibiri yarabisabye ntiyemererwa bitewe n’uko yatanze ibyangombwa bituzuye, nk’uko Lucy akomeza abivuga.

Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu karere  k’ibiyaga bigari u Rwanda ruherereyemo (GLIHD), ni wo wonyine wemere gutanga raporo ku Rwanda.

Tom  Mulisa , umuyobozi GLIHD, asaba indi miryango ikorera mu Rwanda guhagurukira gukora raporo zigaragaza uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda, ikazitanga muri komisiyo nyafurika ishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu, kuko kutazikora, bituma intambwe yatewe n’igihugu  itamenyekana.

Ati “ikibazo kivuka iyo bigaragaye ko ari imiryango mpuzamahanga nka Amnesty International na Human Right Watch, igaragaza ibibera mu Rwanda. Naho twe, kuba turi umuryango umwe, turibura. Byaba byiza n’indi miryango iharaniye kubona “statut d’observateur” ari bwo burenganzira bwo gutanga raporo.”

Ibihugu bisabwa gutanga raporo igaragaza uburyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa. Bigaragaza uko uburenganzira bw’umugore wo muri Afurika buhagaze, kuko biri mu masezerano yasinyiwe i Maputo muri Mozambique, tariki 11 Nyakanga 2003. Komisiyo yakira raporo itangwa na Leta n’izitangwa n’imiryango itari iya Leta, ikazigereranya.

Marie Josee Uwiringira

Lucy ASUAGBOR, Komiseri muri CADHP na Tom Mulisa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities