Ikinyarwanda ni ururimi rukoreshwa n’abanyarwanda benshi mu byiciro bya serivisi zidatukanye haba mu buyobozi, mu mashuri, mu bugeni, mu bucuruzi no mu nganda kandi ni ururimi rusaba kwitondera mu rwego rw’imyandikire no mu mivugire muri kamere yarwo bitandukanye n’uko indimishami zarwo zikoreshwa.
Abanyamakuru bo mu Rwanda basabwa kugira uruhare runini mu gutuma uru rurimi rukoreshwa neza rugakoreshwa nk’ururimi mbonera hirindwa kuruvangavanga n’izindi ndimi mu gihe bari kubwira imbaga y’abanyarwanda benshi muri urwo rurimi.
Ku wa 28 Gicurasi 2017 ubwo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze hatangizwaga amahugurwa y’abanyamakuru ku mikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda, inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) ifatanije n’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) bashimangiye uburyo ikibazo cyo kuvangavanga indimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda cyacika mu itangazamakuru no mu buyobozi.
Abanyamakuru bahuguwe kandi bifuje ko n’abayobozi bagira ubumenyi mu masomo bize arimo kunoza imyandikire n’imivugire y’ururimi rw’Ikinyarwanda hifashishijwe gukora, amuga, amagambo akoreshwa mu myuga no mu ikoranabuhanga asanzwe adafite ibisobanuro mu Kinyarwanda, bityo bakayashakira Ikinyarwanda mbonera mu gihe batanga ubutumwa ku Banyarwanda.
Dogiteri Ndahiro Alfred ni umwe mu mpuguke z’ururimi rw’Ikinyarwanda ubarizwa mu nteko nyarwanda y’umuco n’ururimi.
Yabwiye abanyamakuru ko bagomba kugira uruhare runini mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda bagerageza bo ubwabo kurukoresha neza mu kazi kabo ka buri munsi ndetse bakanarukorera ubuvugizi ku barukoresha babwira imbaga y’abanyarwanda.
Abanyamakuru, abayobozi n’abahanzi usanga akenshi ari bo bageza ubutumwa ku bantu benshi bityo bakaba basabwa kwikubita agashyi bareba uburyo bakwirinda kuvangavanga indimi zindi mu Kinyarwanda igihe babwira abanyarwanda.
Ndahiro yagize ati “ ururimi rwacu ni rwo rutugira abo turi bo, abanyamakuru ni mwe muri ku isonga mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi ni namwe mugomba gufata iyambere mu kunoza uru rurimi haba mu myandikire no mu mivugire,”
Yakomeje abwira abanyamakuru ko bagomba gukungahaza ururimi rw’Ikinyarwanda mu mvugo yacyo no mu myandikire mbonera birinda kukivanga n’izindi ndimi ngo kuko ibi bigira ingaruka ku rubyiruko rwinshi rubifata nk’ihame cyangwa ivanjiri igihe babisomye cyangwa babyumvise ku maradiyo n’amateleviziyo.
Ambasaderi Christopher Mfizi na we ni impuguke muri uru rurimi. Yavuze ko ikibabaje cyane ari uko usanga akenshi abagira uruhare runini mu kwica uru rurimi ari abantu bize barimo n’abayobozi.
Icyizere atanga ni uko indimi zose zikoreshwa mu Rwanda zitari Ikinyarwanda zishobora kugira amagambo yabugenewe azajya yifashishwa igihe hatangwa ubutumwa ku banyarwanda.
Yavuze ko kandi kudaha agaciro ururimi kavukire rukavangwa cyangwa rugasimbuzwa izindi ndimi z’amahanga, ari ugutesha agaciro no gusuzugura ururimi n’umuco nyarwanda ndetse no kutubaha abarukoresha.
Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yibukije abanyamakuru kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda babungabunga ibyagezweho mu kuvugurura ururimi rw’Ikinyarwanda mu myandikire no mu mivugire.
Nkuyemuruge Yves ni umwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa, yatangarije ikinyamakuru Panorama ko yungutse byinshi bizamufasha mu kazi ke ka buri munsi.
Yagize ati : “ Twabonye ubumenyi bwinshi nkanjye ubwanjye namenye ukuntu nshobora gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda kandi ntibimbuze no gukomeza kugira ubumenyi mu zindi ndimi,”
Nkuyemuruge yakomeje atangaza ko ubu ashobora gukora amagambo y’ikinyarwanda yifashisha mu kazi ke ka buri munsi ko gutangariza abanyarwanda amakuru.
Uyu munyamakuru avuga ko mu gihe ururimi mbonera rw’Ikinyarwanda rudakoreshejwe neza bishobora no kwangiza umuco ngo kuko ururimi ruri mu bigize umuco.
Ku ikubitiro ry’aya mahugurwa, abanyamakuru bakoze amwe mu magambo yari yaraburiwe ibisobanuro mu Kinyarwanda nk’ijambo (Charger) ya telefoni bise indahuzo bikomoka ku nshinga kurahura aho kuyita ‘cagi, charger’ usanga bidahwitse mu mvugo y’Ikinyarwanda mbonera.
Kanyana Janet na we ni umunyamakuru wandika wahuguwe, atangaza ko atazongera guhura n’imbogamizi yagiraga zo kubasha kubona ibisobanuro by’amwe mu magambo akomoka ku myuga ari mu zindi ndimi.
Aisha Bonaventure Rutayisire, na we avuga ko kuvanga izindi ndimi mu Kinyarwanda bitazongera kumubera imbogamizi mu kazi akora ko gutangariza abanyarwanda amakuru kuri radiyo.
Intiti mu byerekeye indimi kandi, zabwiye abanyamakuru ko, indimishami z’Ikinyarwanda nk’ikigoyi, amashi, n’izindi na zo zikwiye kubungwabungwa ntizicike mu turere zivugwamo kuko ziri mu bikungahaje ururimi n’umuco nyarwanda.
Impuguke kandi zivuga ko abantu barenga miliyoni 30 ku isi bazakenera gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda mu bihe bitandukanye mu buzima haba mu kazi, mu bukerarugendo cyangwa mu bushakashatsi.
Hakizimana Elias
