Umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri, umunsi wa 13 w’ukwezi kwa 01.
Mbisabwe na: NYIRANZABONIMANA Adelphine;
Njyewe Me HABINSHUTI Joseph Désiré, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga,
Menyesheje UKIZURU Donat udafite aho abarizwa hazwi imikirize y’urubanza RC00329/2018/TGI/GSBO rwa NYIRANZABONIMANA Adelphine na UKIZURU Donat rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 04/10/2019.
ICYEMEZO CY’URUKIKO
- Rwemeje ko ikirego cya NYIRANZABONIMANA Adelphine gifite ishingiro
- Rutegetse ko NYIRANZABONIMANA Adelphine yandikwaho ubutaka bubaruye kuri UPI: 5/07/05/03 /3611 na ho UKIZURU Donat akandikwaho ubutaka bubaruye kuri UPI: 15/07/03/3505
- Rutegetse UKIZURU Donat guha NYIRANZABONIMANA Adelphine indishyi zingana n’ibihumbi Magana atandatu (600.000Frw) y’igihembo cy’Avoka n’ikurikiranarubanza, akanamusubiza amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw) yatanzeho igarama aregera uru rubanza.
Kugira ngo umenyeshejwe ibikubiye muri iyi nyandiko atazitwaza ko atabimenye, iyi nyandiko imanitswe ahagenwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo n’aho inkiko zisumbuye zose zikorera, kandi itangajwe mu kinyamkuru: PANORAMA
Umenyeshejwe
UKIZURU Donat
Don’t Acte,
Me HABINSHUTI Joseph Désiré
Umuhesha w’inkiko w’Umwuga
