Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kunywa ibiyobyabwenge si umuti w’ibibazo byugarije urubyiruko _MINISANTE

Mu gihe hari bamwe mu rubyiruko bishora mu gukoresha ibiyobyabwenge bagira ngo biyibagize ibibazo bafite, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) iragira inama abantu nk’abo ko ibiyobyabwenge atari ibyo kurya byatunga umubiri, cyangwa ngo bibe umuti w’ibibazo bahura na byo ku buryo ugize ikibazo yawifashisha, ahubwo ari uburozi bwica ubuzima bwabo, bukanangiza ejo hazaza habo.

Ibi ni ibyagarutsweho na Dr. Darius Gishoma, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe no kwita ku bafite ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri (RBC), ubwo hatangizwaha ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Uwase Sandrine, utuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, avuga ko hari byinshi yahombye kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Agira inama bagenzi be kwirinda inshuti mbi no gukoresha ibiyobyabwenge kuko nta kiza na gito bitanga.

Agira ati “Ingaruka byangizeho, iya mbere ni uko kwiga byahise bihagarara. Indi ni uko nahise ntakarizwa icyizere… Inama nagira urubyiruko, by’umwihariko abakobwa, twirinde inshuti mbi, …, bareke kumva ko ibiyobyabwenge ari inzira y’ibisubizo, ahubwo bitujyana mu bibazo byinshi.”

Shema Khald Steve, umusore ufite imyaka 25, utuye mu mujyi wa Kigali, na we avuga ko gukoresha ibiyobyabwenge hari ingaruka mbi byamugizeho, aho agira inama bagenzi be zo kubireka, avuga ko abatekereza ko gukoresha ibiyobyabwenge byakemura ibibazo bafite bibeshya kuko nta na kimwe byafasha.

Agira ati: “…icyongicyo ntabwo cyaba igisubizo kuko iyo bigushizemo uhita noneho ujya hasi y’ahantu wari uri, haba ukwiheba, haba ibibazo ufite, ahubwo ugahora urwana no kwishimisha kugira ngo ubyibagirwe ariko ubuzima bwawe uba uri kurushaho kubwica. Rero byaba byiza ugikemuye, ugashaka ubufasha ni yo nama nagira umuntu wese ufite ibibazo nk’ibyo.”

Dr. Darius Gishoma agaragaza ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bintu bikomeje guhangayikisha benshi ndetse no kwangiza ubuzima rwa benshi mu rubyiruko. Yibutsa urubyiruko ko nta cyiza kiva mu gukoresha ibiyobyabwenge uretse kwangiza ubuzima.

Agira inama kandi abibwira ko ibibazo bafite byakemurwa no gukoresha ibiyobyabwenge bibeshya, kuko aho gukemura ibibazo bibyongera kurushaho.

Agira ati “iki ni ikintu cyo kwitaho kuko iyo umuntu abikoresheje akiri muto, ari urubyiruko, byica ejo he hazaza, bigira ingaruka ku mubiri uyu tubona, …, byica imikorere y’ubwonko, umuntu agakora ibyo atatekereje, umuntu agahindura imyitwarire. Urubyiruko twarubwira ngo ibiyobyabwenge ntabwo ari ibiryo, si umuti, kuko iyo bigeze mu mubiri biyobya ubwenge kandi bigatuma uba imbata yabyo…”

Umuyobozi wungirije wa Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Minisiteri y’Ubutabera, Buhura Valence, avuga ko ibiyobyabwenge ari ikintu gihangayikishije, ndetse birenze uko abantu babitekereza. Avuga ko hagomba kuba ubukangurambaga buhoraho bwo kwigisha urubyiruko kubyirinda.

Agira ati “Bagiye kugororwa kubera ibiyobyabwenge aribyo bituma baba inzererezi, ndetse bituma baba abajura, … Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kirakomeye kurenza uko tubitekereza. Kwigisha ni uguhozaho kuko byangiza ubikoresha, ubitanga na we ntaho ataniye n’uwica kuko iyo wangije ubwenge n’umibiri uba warangiye. Abantu bashishoze mu biyobyabwenge nta cyiza kirimo.”

Ni ubukangurammbaga bufite inzanganyamatsiko igira iti “GIRA UBUZIMA BUFITE INTEGO WIRINDA IBIYOBYABWENGE” bwatangijwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo RBC, Minisiteri y’Ubutabera, Urwgego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), YWCA Rwanda, PEPFAR na USAID Igire Wiyubake.

Imibare igaragaza ko mu bigo ngororamuco byo mu gihugu abantu 6,460 bajyanwe kugororwa bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge, hakaba n’abari mu nkiko baregwa ibyaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza bagera ku 4,000 barimo baburana. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko nibura buri mwaka abagera ku 5,000 bagana inzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubuvuzi ku ndwara batewe n’ikoreshwa ryabyo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities