Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kurebera amakimbirane hagati y’abanyamuryango ni kimwe mu bisenya amakoperative _Mayor Gasana

Ubuyobozi bwa karere ka Gatsibo bwihanangirije bamwe mu baturage bashaka gukwirakiza amacakubiri muri bagenzi babo babangisha abayobozi b’amakoperative yabo, kuko bisenya. Bwongeraho ko abo badashobora kwihanganirwa.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ubwo yifatanyije n’abanyamuryango ba Koperative COPRORIZ Ntende yo mu murenge wa Rugarama, ku wa mbere tariki ya 8 Kanama 2022, mu nteko rusange y’iyo Koperative.

Wari umunsi kandi wo gutangarizwa ibyavuye mu bugenzuzi bw’umutungo bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative -RCA, nyuma y’uko hari abanyamuryango babiri birukanwe n’iyi koperative kubera umwuka mubi n’amacakubiri batezaga mu bandi. Bahise bagenda bavuga ko umutungo wabo urigiswa ndetse binatambutswe ku mbuga nkoranyambaga.

Hitabajwe RCA ikora ubugenzuzi ku gucunga umutungo mu myaka itanu ishize. Ubwo bugenzuzi bwamurikiwe abanyamuryango ba koperative bugaragaza ko umutungo wacunzwe neza ndetse bimwe mu byo iyi koperative yashoye mu bintu bitandukanye kuri ubu bibyara inyungu.

Abanyamuryango b’iyi koperative nyuma yo kugaragarizwa ibyavuye mu bugenzuzi, batangarije Ikinyamakuru Panorama ko bishimiye ibyavuyemo, bakanasabira ibihano bikomeye abari bashatse kubabibamo amacakubiri. Mu bihano basabiwe bahurizaga mu kubirukana burundu bakanamburwa imirima bari barabasigiye ngo bakomeze guhingamo.

Murego Japhet ndetse na Nyirangirimana Bernadette bagize bati “uyu mugabo akwiye kwirukanwa ndetse akanakurikiranwa kuko nundi zajyenga bitekerezo ntago yigeze azireka aracyatukana. Uyu munsi aracyumvisha abanyamuryango ko batwiba, aracyaduteza ibibazo. Twumva n’imirima bari bahawe ngo bakomeze guhinga bayamburwa, kuko ntibatera umuti bazanatuma umuceri wacu urwara.”

Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yingiriraga uyu mugabo gusaba abanyamuryango imbabazi ndetse n’abaturage muri rusange k’ubwo kubasebya, mu gihe yandikiraga ubutumwa bugufi Umukuru w’igihugu atabaza ari na cyo cyahagurukije RCA mugukora ubugenzuzi, Bizimana yagize ati “uziko wampamagaye nimugoroba nagiye gushyingura, ariko nzabanza mbitekerezeho, noneho uzongere umpamagare ntago inteko aribwo irangiye.”  

Umuyobozi wa Koperative COPRORIZ Ntende, Rugwizangonga Elysé, yavuze ko nubwo yaharabitswe n’uyu munyamuryango ariko yishimiye ku byavuye muri raporo yagaragajwe na RCA, bakaba bazanakosora bimwe mu byo bagiriweho inama no kuba batarariye amafaranga y’abanyamuryango. Mu myaka itanu ishize nibura miliyari indwi nizo zakoreshejwe, RCA ikaba yasanze ayo mafaranga yarakoreshejwe neza.

Yagize ati “akenshi hamenyerewe ko koperative zikiza abayobozi bazo, ariko mu by’ukuri imyaka igera kuri itanu bagenzuye, basanze ntayabuze; ariko tuzakosora ibyo batugiriyemo inama.  Nanone umunyamuryango uzagandisha abandi ntituzamwihanganira tuzamwirukana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko batazigera bihanganira umuturage n’umwe wabiba amacakubiri mu bandi baturage.

Yagize ati “ubiba amacakubiri mu banyarwanda cyangwa muri koperative ntitwamwihanganira. ntitwakwihanganira uwo ariwe wese washaka gusenya koperative mu gihe mu cyerekezo cy’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repebulika adusaba ko buri muturage wese agomba kuba ari muri koperative. Rero ntawe ukwiye kuzisenya. Amacakubiri ni mabi asenya amakoperative n’ibyo amaze kugeraho.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko batangiye gushyira ku murongo n’andi makoperative kugira ngo akore neza nka COPRORIZ Ntende. Yasabye kandi abaturage kwirinda icyasenya koperative babarizwamo, ababwira ko uwabigerageza yabihanirwa n’amategeko, abanyamuryango ko bafite abayobozi babatekerereza bakabubakira hoteli yunguka, bakabatekerereza korora inkoko, gutera ibiti bya Avoka, gushyiraho iduka abanyamuryango baboneramo ibyo kurya bakishyura bejeje n’ibindi byinshi.

Kuri ubu koperative COPRORIZ Ntende ibarizwamo abanyamuryango barenga 3600 babarizwa mu matsinda 15. Uretse guhinga umuceri, kuri ubu banahinga ibigori, bakishyurira abanyamuryango Ejo Heza, Mituweli n’ibindi nkenerwa bitandukanye. Bafite na Hoteli y’inyenyeri ebyiri iri mu Rugarama.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Imikino

Iki gikorwa ngarukamwaka (Nationa Talents Day) kigamije kureba aho abana bageze batozwa mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.