Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitekerezo

Kurekurwa kwa Paul Rusesabagina kwegamiye iyihe nkingi

Abakurikiranira hafi politike y’u Rwanda bavuga byinshi bitandukanye ku irekurwa rya Paul Rusesabagina, wagiye wigaragaza nk’umuntu uhanganye cyane Perezida Paul Kagame ndetse yitwa n’intwari bikomotse kuri filime ye “Hotel Rwanda”.

Inkuru ivuga uyu munyapolitike wongeye guhumeka umwuka wo haze yabaye kimomo ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023. Rusesabagina amaze kurekurwa, byatangajwe ko yahise yerekeza mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Majed Al Ansari, Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar, wanagize uruhare  muri iki gikorwa no mu biganiro n’impande zombie, mbere yo kwerekeza iwe, Rusesabagina yanyuze muri icyo gihugu.

Dr. Majed Al Ansari Ku bwe, yemeza ko Rusesabagina azajyanwa muri Amerika aho yabanaga n’umuryango we mu buzima bwa buri munsi, mbere y’uko atabwa muri yombi mu 2020.

Guverinoma y’u Rwanda, mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, igaragaza ko Paul Rusesabagina yarekuwe ku mbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika ku wa gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023.

Irekurwa rya Rusesabagina ryari rimaze amezi menshi rinuganugwaho mu gihe Paul Rusesabagina yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25. Byagaragaye ko mu Kwakira 2022 yari yarandikiye Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, asaba imbabazi.

Mu busabe Rusesabagina yasobanuye ko asaba imbabazi n’umuryango we ndetse n’abamwunganira, kandi ko atazakomeza ibikorwa bye bya politiki, cyane cyane ku bijyanye n’u Rwanda.

Washington yishimiye ibyavuye muri iki kibazo byahungabanije umubano wacyo na Kigali

Mu ibaruwa ye, Paul Rusesabagina asezeranya ko aramutse ababariwe, azajya kubana n’umuryango we muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, anasaba imbabazi abanyarwanda yahemukiye.

Umuyobozi wa diplomasi y’Abanyamerika, Antony Blinken, yatangaje ko Amerika ishimira u Rwanda kuba rwaramurekuye. Uru rubanza rumaze igihe kinini rutera amakimbirane hagati ya Kigali na Washington.

Kugira ngo Rusesabagina asubire muri USA bizatangwa n’u Rwanda -Minisiteri y’Ubutabera

Alain Mukuralinda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, kuri iyi ngingo agira ati “Inzira ziteganya ko umuntu ushaka kuva mu gihugu, agomba gusaba urundi ruhushya. Ntitugomba kandi kwibagirwa ko uramutse usubiye mu byaha bimwe, uzongera gufata igihano kandi niba warakatiwe gutanga indishyi iba igifite agaciro.”

Nk’uko guverinoma y’u Rwanda ibivuga, ibiganiro na Leta zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’ifungwa rya Paul Rusesabagina, “wafunzwe nabi” nk’uko Washington yabitangaje, byoroherejwe na Qatar, aho Perezida Paul Kagame na we yari yasuye mu cyumweru cyabanjirije iryo rekurwa.

Paul Rusesabagina yaburanishijwe mu 2021 ku byaha icyenda birimo n’iterabwoba, kubera ibitero byagabwe na FLN. Uwo yakomeje ahakana ko atabigizemo uruhare, nyuma we, abantu 19 bahamwe n’icyaha cy’iterabwoba bose baraekuwe.

Gaston K. Rwaka

2 Comments

2 Comments

  1. Rutaremara

    March 27, 2023 at 08:18

    Rusesabagina amaze gukamirika twizere ko azakizwa akareka kuvangira abantu.

  2. Blaise

    March 27, 2023 at 15:30

    arekuwe ariko agomba kuzaryozwa ubugome yakoreye abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.