Kuryama wambaye ubusa, bifitiye umubiri akamaro gatandukanye ndetse byongera imikorere myiza y’ingingo ku buryo butangaje. Kuryama amasaha ahagije bigufasha kwirinda ibibazo biterwa no kutaryama cyangwa kuryama amasaha make.
Kwiryama uko wavutse byongera ibyishimo n’umutuzo, gutembera neza kw’amaraso mu mubiri, no kugabanya ibyiyumviro byo kumera nabi, kimwe n’akandi kamaro tugiye kurebera hamwe.
1.Bituma ukura neza no kuringaniza melatonin
Melatonin ni imisemburo ikorerwa mu bwonko, yitabazwa mu ruhererekane rwo gusinzira no kubyuka, ifasha mu kugena igihe uryama n’igihe ubyukira.
Kuryama wambaye ubusa bifasha cyane umubiri wawe kuringaniza umusemburo wa melatonin n’imisemburo ifasha mu mikurire, iyi yose ikaba ari ingenzi cyane mu gutuma urushaho kubaho neza.
2.Byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bigabanya umuvuduko w’amaraso
Ku bashakanye, kuryama mu buriri uko wivukiye n’uwo mwashakanye bitanga umunezero. Uyu munezero uturuka ku musemburo witwa oxytocin, wongera urukundo no kwiyumvanamo hagati mu bashakanye. Si ibi gusa umusemburo wa oxytocin ukora kuko utera imikorere myiza y’umutima, aho ifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso, kongera ubudahangarwa no kugabanya imihangayiko. Uku kwegerana kw’imibiri kandi gufasha mu gupfumbatana neza, bityo ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina bukarushaho kuryoha.
3.Gusinzira neza
Kugira ngo usinzire neza, umubiri wawe muri rusange uba ukwiye kugabanukaho ubushyuhe byibuze igice cya degere selisiyusi (0.5°C). Kugira ngo ubashe gukomeza gusinzira neza, igipimo cy’ubushyuhe ntikigomba kwiyongera na gato, iyo bitagenze gutyo ubwonko burakubyutsa mu rwego rwo kumenya ikibazo gihari.
Kuryama wambaye ubusa byorohera umubiri wawe kugabanya ubushyuhe mu buryo bwihuse, ndetse no kuguma ku gipimo gikwiye mu mubiri.
Gusinzira ushikagurika bitewe n’ubushyuhe bwinshi, bituma udasinzira byimazeyo, bityo ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe bukagabanuka, ntihabashe no kubaho isanwa ry’uturemangingo.
4.Byongerera uruhu itoto no kumererwa neza
Uruhu rubasha guhumeka neza. Bimwe mu bice by’umubiri biba byiriwe bitwikiriye bibasha kubona akanya noneho ko guhumeka no gukora neza. Ibi birinda indwara zimwe na zimwe zishobora guterwa n’iyororoka rya mikorobe muri iyo myanya no kutagerwaho n’umwuka uhagije
5.Akamaro ku ntangangabo
Kuryama wambaye ubusa birinda ubushyuhe bwinshi amasohoro. Ubugabo bwo hasi “Amabya” ntagomba kuba ku bushyuhe bwo hejuru, ubushyuhe bwinshi bwangiza ikorwa ryiza ry’intangangabo zuzuye (zidafite ubumuga). Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagabo biryamira uko bavutse, bigabanya ku rugero rwa 25% ibyago byo kugira DNA (ADN) imeze nabi mu ntangangabo ugereranyije n’abarara bambaye amakariso cyangwa amakabutura abafashe.
6.Biringaniza umusemburo wa cortisol
Kuryama wambaye ubusa byongerera umubiri wawe kuguma ku gipimo cy’ubushyuhe bukwiye bityo umusemburo wa cortisol ugakorwa neza. Iyo uryamye nabi cyangwa ukaryama ushyushye cyane, biba bikongerera ibyago byo kubyuka cortisol ikiri nyinshi mu maraso, ibi bitera kubyukana umunabi, kumva udatuje, kwirirwana umujinya, kwiyongera kw’ibiro n’ibindi bibazo biterwa n’igipimo kiri hejuru cya cortisol. Rero kuryama wambaye ubusa byagufasha kurwanya ibi bibazo byose cortisol nyinshi ishobora gutera.
Ngibyo ibyiza byo kuryama wambaye ubusa ariko kandi ukibuka ko ugomba kwambara imyenda ukifubika neza nko mu gihe urwaye cyangwa hakonje cyane. Naho mu gihe nta kikubuza nta mpamvu yo kutarara uko wavutse.
Source: umutihealth
Panorama
