Marie Josee Uwiringira
Amafaranga y’Ihazabu cyangwa amagarama acibwa abahamwe n’icyaha, aba agomba kujya mu isanduku ya Leta; ariko uturere dutangaza ko harimo ayo tutishyuza kuko tutamenya imanza yaciriwemo ngo tuzirangize.
Habarurema Jean Pierre, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, avuga ko uturere tudashyira umuhate mu kwishyuza Ihazabu ya Leta, kandi ayo mafaranga agomba gukoreshwa mu Ngengo y’imari y’Akarere. Aragira, ati “ubundi ihazabu ni amafaranga ajya mu mutungo wa Leta. Ikibazo ni uko uturere tutayishyuza kandi yakagombye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu”.
Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, gisobanura ko ihazabu ari igihano cy’amafaranga acibwa uwakoze icyaha, rigakurwaho n’uko uwariciwe yapfuye. Ingingo ya 43 ivuga ko Urukiko ari rwo rushyiraho igihe ntarengwa ihazabu itangirwamo; icyo gihe kikaba kidashobora kurenza amezi atandatu kuva urubanza rubaye ndakuka.
Uturere nk’urwego ruba rugomba kwishyuza Ihazabu n’amagarama y’imanza zaciwe n’inkiko z’ibanze, inkiko zisumbuye n’Ingereko z’urukiko rukuru, tugira imbogamizi zo kumenya abahanishijwe ihazabu, bityo ntitubashe kwishyuza ayo mafaranga ngo tuyashyire mu ngengo y’imari ya two. Ihazabu cyangwa amagarama y’urubanza yaciwe n’Urukiko rw’ikirenga yo ajya mu kigega cya Leta.
Tuyisenge Celestin, Umunyamategeko w’Akarere ka Gicumbi, ati “imbogamizi ni uko imanza zimenyekana ari izageze ku bahesha b’inkiko ariko nk’abafunzwe ntitumenya niba baratswe n’Ihazabu. Keretse habayeho gukora n’inkiko zikajya zitumenyesha raporo z’imanza zaciwemo ihazabu, ubundi natwe tukayikurikirana”.
Ikibazo cy’imikoranire mu kwishyuza Ihazabu kandi ngo kigaragara no mu bahesha b’inkiko bajya kurangiriza imanza abaturage ariko haba hagombwa no gutangwa ihazabu ntibayishyurize Leta.
Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, ati “Ubundi itegeko riteganya ko mbere y’uko uwakoze icyaha yishyura ibindi, agomba kubanza kwishyura leta, ariko abaheshabinkiko babirengaho. Bihutira kwishyuza iby’umuturage kuko ari we uba wabatumye, ibya Leta bakabireka”.
Uturere twifuza ko inkiko zajya zitanga amakuru ku manza zaciwemo ihazabu kugira ngo na two dukurikirane ayo mafaranga. Habumuremyi Evariste, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Burera. Ati “icyaba cyiza, ni uko habaho imikoranire n’inkiko zikajya ziduha amakuru ku manza zaciwemo ihazabu, hanyuma tukajya kururangiza kuko dufite abahesha b’inkiko batari ab’umwuga benshi mu mirenge no mu tugari babidufashamo”.
Mutabazi Harisson, Umuvugizi w’Inkiko zo mu Rwanda, avuga ko hari tumwe mu turere tujya twandikira inkiko tuzisaba urutonde rw’Imanza zaciwe kugira ngo aharimo amafaranga ya Leta tuyishyuze. Ariko ngo kuba uturere twose tutabikora, Inkiko zose zigiye gusabwa kujya zihanahana amakuru n’uturere.
Aragira, ati “tugiye kwandikira abaperezida b’inkiko zisumbuye n’ab’ingereko, tubasabe barebe ukuntu bakorana n’uturere, bajye bahanahana amakuru”.
Nta mubare uzwi w’imanza zaciwemo Ihazabu zitararangizwa, ariko nko mu karere ka Gicumbi, umunyamategeko w’akarere ahamya ko izishyuzwa zitagera ku 10%. Ngo izishyuzwa zimenyekana bitewe n’abaturage baba bashaka kuyishyuza bibwira ko ari ayabo.
