Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kutagira umubare nyawo w’abafite ubumuga bwo mu mutwe bituma badakurikiranwa uko bikwiye

Mukashyaka Agnes, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Izere Mubyeyi (Ifoto: Panorama Media)

Umuryango utari uwa Leta ufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe muri gahunda zitandukanye _Izere Mubyeyi, ugiye gutangira ubushakashatsi muri imwe mu mirenge itandatu igize Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumemya umubare nyawo w’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Bimwe mu bibazo bikibangamiye abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, harimo kuba umubare nyawo w’abafite ubu bumuga utaramenyekana, bikomoka ahanini ku myumvire y’imiryango ifite abo bana ndetse n’iy’umuryango nyarwanda muri rusange, bahitamo kubahisha kugira ngo batajya ahagaragara.

Hiyongeramo ko abashoboye kujya ahabona amashuri yo kubitaho ari make kandi na yo asaba ibikoresho bihenze, n’abarezi bo kubakurikirana babyize akaba ari bake ndetse n’ababonetse bakajya ahari umushahara utubutse.

Mu muiryango ivukamo abo bana usanga ikunze kuba mu makimbirane, ndetse rimwe na rimwe ugasangamo ihungabana. Gufasha abo bana bokajyana no gufasha iyo miryango kugira ngo ibashe gusohoka muri icyo kibazo.

Ibindi bibazo birimo kutagira umubare nyawo w’abafite ubumuga bwo mu mutwe. Cyane cyane abana, hakaba kandi no kutamenya ibyo abahuye n’ubwo bumuga bakeneye, kuko kubitaho byagombye gushingira ku mahame y’uburenganzira bwa muntu.

Mukashyaka Agnes, ni Umuhuzabikorwa w’Umuryango Izere Mubyeyi. Avuga ko ikibazo cy’imibare y’abana n’urubyiruko bafite ubumuga bwo mu mutwe gikomeye, kuko nta mibare nyayo igaragara bituma batagera ku bigenerwa abandi.

Agira ati “Ni icyiciro cyasigaye inyuma kandi kitagerwaho na serivisi zibafasha gutera imbere. Habonetse imibare yabo, bashobora na bo guhabwa serivisi abandi bahabwa. Umubyeyi wese ufite uwo mwana yumve ko atari umuzigo cyangwa umusaraba, ahubwo agomba guhabwa uburenganzira bw’umwana wese akeneye.”

Akomeza agira ati “Imibare y’abafite ubumuga bwo mu mutwe nimara kugaragara, bizatum Leta n’abandi bafatanyabikorwa bategura neza igenamigambi rishingiye ku mibare ifatika, ibyo batakorewe bishobore gukoreka bose bafatanyije. Tuzahuriza hamwe imbaraga muri serivisi z’uburezi, iz’ubuvuzi n’ibindi byose bakeneye.”

Karangwa Immaculee, ni Umuyobozi Mukuru wungirije wa Hope and Homes for Children. Avuga ko ikibazo cy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kidakunze gukurikiranwa na benshi. Agira ati “Kugira umubare w’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bizafasha benshi kuko kumenya umubare wabo bituma abantu barushaho kumenya abo bafasha n’uburyo babafasha.”

Akomeza avuga ko abashobora kumenya ibibazo byabo ni bake kandi bifuza ko abana bose bagomba kurererwa mu miryango, kandi ari Leta n’abafatanyabikorwa bagomba gufatanya gushaka ibisubizo.

Ubu bushakashatsi bw’icyitegererezo (Pilot Research) bugamije kumenya imibare y’abana n’urubyiruko bafite ubumuga bwo mu mutwe, buzakorerwa mu mirenge 6 yo mu Mujyi wa Kigali irimo Bumbogo na Kimironko mu karere ka Gasabo; Umurenge wa Gasanga n’uwa Masaka mu karere ka Kicukiro n’imirenge ya Kigali na Mageragere mu karere ka Nyarugenge.

Kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza hazifashishwa gahunda zinyuranye ndeste n’abafatanyabikorwa, harimo Inteko z’abaturage, Umugoroba w’imiryango, Umuganda, Insengero hanifashishwe kandi imbuga Nkoranyambaga. Bazafatanya n’inzego z’ibanze, Abajyanama b’ubuzima n’abandi bafite aho bahurira n’abaturage. Iki gikorwa kizamara amezi atandatu.

Ibarura rya Gatanu ry’abaturage n’imiturire (RPHC 2022) ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) rigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali habarurwa abafite ubumuga bagana na 34,730 barimo abagabo 15,502 na ho abagore ari 19,228. Mu gihugu hose abafite ubumuga bagera kuri 3% bari hagati y’imyaka 5 na 39 y’amavuko. Nta mibare yihariye igaragaza umubare w’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Inama n’abafatanyabikorwa mu kumurika gahunda yo gutangiza ubushakshatsi ku kumenya umubare w’abafite ubumuga bwo mu mutwe ku wa 12 Nzeri 2023 (Ifoto: Panorama Media)
Inama n’abafatanyabikorwa mu kumurika gahunda yo gutangiza ubushakshatsi ku kumenya umubare w’abafite ubumuga bwo mu mutwe ku wa 12 Nzeri 2023 (Ifoto: Panorama Media)
Inama n’abafatanyabikorwa mu kumurika gahunda yo gutangiza ubushakshatsi ku kumenya umubare w’abafite ubumuga bwo mu mutwe ku wa 12 Nzeri 2023 (Ifoto: Panorama Media)
Inama n’abafatanyabikorwa mu kumurika gahunda yo gutangiza ubushakshatsi ku kumenya umubare w’abafite ubumuga bwo mu mutwe ku wa 12 Nzeri 2023 (Ifoto: Panorama Media)
Inama n’abafatanyabikorwa mu kumurika gahunda yo gutangiza ubushakshatsi ku kumenya umubare w’abafite ubumuga bwo mu mutwe ku wa 12 Nzeri 2023 (Ifoto: Panorama Media)

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.