Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kutamenyesha abaturage ibiva mu byo batuma abayobozi ni imbogamizi ku miyoborere myiza

Ibumoso-Iburyo: Uwimana Innocent (Umuyobozi wa RALGA), Prof.Shyaka Anastase (Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu na Nicola Bellomo (Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'i Burayi mu Rwanda)

Mu myaka itatu ishize, umushinga ugamije kunoza no kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze (DALGOR), ukorera mu turere dutanu tw’u Rwanda, ugaragaza ko abaturage bishimira imiyoboro bashyiriweho ngo ibafashe kugeza ibibazo n’ibyifuzo bya bo ku bayobozi, ariko kuba batababwira ibyavuye mu byo babatumye, biragaragara nk’imbogamizi.

Nyiransabimana Venantie, umuhuzabikorwa w’umushinga DALGOR washyizwe mu bikorwa n’Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), avuga ko uyu umushinga watangiye mu mwaka wa 2016, wakoze ubushakashatsi bugamije kureba imikorere y’inzego z’ibanze no kureba uruhare abaturage bagira mu bibakorerwa.

Ubushakashatsi bwakozwe mwaka wa 2017 na 2018, abaturage bangana na 81 ku ijana bemeje ko politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi yabagiriye akamaro kagaragarira mu bikorwa bagiramo uruhare nk’ umuganda, kwitorera abayobozi, gutanga umusanzu w’umutekano, n’ibindi.

Nyiransabimana ahamya ko abaturage bishimira imiyoboro ibafasha kugaragaza uruhare rwa bo nk’ inteko z’abaturage, umuganda, umugoroba w’ababyeyi, inama ziba mu midugudu no mu tugari. Ariko bakaba batishimira ko batabwirwa iherezo ry’ibitekerezo n’ibyifuzo baba batanze.

Aragira, ati “ikintu kijyanye n’uko abayobozi batasubiraga inyuma ngo babwire abaturage ibyavuye mu byo babatumye icyo twita ‘Feedback’. Kuko abaturage rimwe na rimwe bagaragaza ibyifuzo byabo n’uruhare rwa bo, ariko abayobozi ntibagaruko ngo bababwire bati ‘ibyo mwadutumye dore ibyakozwe n’ibi, ibitarwakozwe n’ibi kubera izi mpamvu”.

Umushinga wakoreye mu turere dutanu aritwo Burera, Ngoma, Gasabo, Nyamagabe, Nyamasheke; kuko twari twaragaragaje ibipimo biri hasi mu kugira ibikorwa abaturage bagizemo uruhare nk’uko byari byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB Citizen Report Card 2014).

Umushinga wahaye amahugurwa abayobozi b’inzego z’ibanze na bamwe mu bakozi bo muri izo nzego  ndetse n’abahagarariye inzego zihariye nk’abahagarariye urubyiruko n’abagore. Abo bose babibukije inshingano zabo ndetse babakangurira no gukorana n’itangazamakuru nk’muyoboro wabafasha gukorera mu mucyo.

Nambaje Aphrodis, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, ashima umushinga ko umushinga wabafashije kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego. Ati “umushinga wagaragaje icyuho aho kiri  hanyuma abantu batangira kugenda bakiziba. Ku bijyanye n’inzego z’ibanze muri rusange, na bo barize. Umuntu yabaga umujyanama ariko adafite ubumenyi buhagije ku nshingano z’umujyanama. Hari abakozi bo ku rwego rw’akarere cyane cyane abo mu rwego rw’imiyoborere myiza, na bo babaga baje mu nshingano ariko batazi uko bayobora abaturage”.

Mu muhango wo gusoza umushinga DALGOR wabaye tariki 31 Mutarama 2019, Uwimana Innocent, umuyobozi wa RALGA, yatangaje ko mu turere wakoreyemo hagaragaye impinduka mu mikoranire y’abayobozi n’abaturage ku buryo ibyiza byakozwe muri utwo turere bizashyirwa mu igenamigambi rya RALGA kugira ngo bigezwe no mu tundi turere.

Utwo turere twahinduye ibipimo mu guha uruhare abaturage ku bibakorerwa ku buryo Nyamasheke yavuye ku gipimo cya 50,7 ku ijana igera kuri 82,8 ku ijana, Nyamagabe iva ku gipimo cya 61,3 ku ijana igera kuri 78,9 ku ijana, Gasabo yavuye kuri 63,2 ku ijana igera kuri 89,3 ku ijana naho Ngoma ko iva kuri 84,7 ku ijana kagera kuri 90.5 ku ijana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase atangaza ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe na gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza no kugeza abaturage ku iterambere. Akaba ashimira RALGA n’abafatanyabikorwa barimo gufasha Leta kubigeraho.

Yagize, ati “abayobozi bafite inyota yo gukora neza no kwegera abaturage. Ubu DALGOR yafashije MINALOC kongerera ubushobozi inzego z’ibanze muri serivise batanga, ndetse no gukorera mu mucyo”.

Gushyira mu bikorwa umushinga DALGOR byatwaye  mu bihumbi 600 by’amayero (asagaho gato miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzweho inkunga n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).  Nicola Bellomo, Ambasaderi wa EU mu Rwanda, asaba inzego z’ibanze kwifashisha ibyavuye mu bushakashatsi bwa DALGOR kugira ngo bubafasha gukora neza inshingano za bo kuko hari aho bugaragaza ko bakiri inyuma.

Aragize ati “Ibijyanye no gusubiza ku nshingano (accountable governance) biracyari ikibazo gikomeye mu bayobozi, abayobozi bakwiye gufashwa kwigirira icyizere no gukorana n’abaturage bya hafi.”

Ibindi ubushakashatsi bwagaragaje, ni uko abaturage badahabwa uruhare rukwiye mu gutegura ingengo y’imari y’igihugu ndetse no kuba abayobozi bateshutse ku nshingano, badakurikiranwa.

Marie Josée Uwiringira

Abayobozi b’uturere twakorewemo n’umushinga DALGOR bitabiriye umuhango wo kuwusoza.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities