Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Kwangiza ibidukikije ni cyo cyaha cya mbere umuntu yakoze _Dr. Gashumba

Ntabwo abashakashatsi bemeranya n’abantu bagifite imyumvire ivuga ko imyaka yanze ubutaka. Iyi mvugo ikoreshwa mu gihe imyaka itewe mu butaka ntitange umusaruro wari witezwe bitewe n’ibibazo birimo imvura nyinshi cyangwa se izuba ryinshi cyangwa izindi mpamvu.

Abashakashatsi bemeza ko ibibazo ubutaka buhura nabyo uyu munsi biterwa n’uburyo ababushinzwe babufashe mu gihe cyarangiye, babakamo inzu uko bishakiye, babucukuramo amabuye, umucanga, kariye n’amabuye y’agaciro cyangwa bubaka inganda uko bishakiye n’ibindi.

Hari abantu bemera ko Imana ishobora kuba yaranze abantu kubera ibyaha byabo, iboneraho kubaha igihano yabageneye kijyanye no kubima imvura kugira ngo izabicishe inzara.

Aganira na Panorama, umuhanga mu bumenyi bw’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, Dr. Damascene Gashumba Rutsindintwarane yavuze ko abantu badakwiriye kwitirira Imana ibintu bibi bakora, birengagije ingaruka zabyo cyane cyane mu gusigasira ibidukikije.

Ati “Imana yaduhaye ikirere cyiza kandi kitubereye, natwe dukoresheje ubwenge bwacu dukora inganda nazo zihumanya ikirere cy’umwimerere twari dufite, kandi ntitwarekera aho kuko twahise duhindukira dutangira no gutema amashyamba dushaka aho twubaka, aho duhinga, ducuruza imbaho, twica inyamaswa tutitaye kuri ejo hazaza; icyo nicyo cyaha cya mbere twakoze.”

Dr. Gashumba akomeza avuga ko kutabungabunga ibidukikije byabaye imbarutso yo kwangiza ikirere kandi bigira n’ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu, kuko byahise byokama n’ubuhinzi.

Bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali bikeneye kunozwamo imiturire

Ati “Kuva abantu -barushimusi, biyemeza gutema amashyamba bashaka ibiti n’imbaho ndetse bagahiga inyamaswa bashaka inyama zo kurya n’izindi zifite amahembe acuruzwa, nibwo umuntu yatangiye kuba umwanzi w’ibimukikije.”

Dr. Gashumba ashimangira ko bitangira bari ukutamenya ariko biza kurangira umutu yigiza nkana, aho yitwaza kutagira aho kuba akishora mu ishyamba aritema ariko nyuma y’igihe runaka ntabe yashobora guhangana n’ingaruka nk’isuri, imitigito n’ibindi byinshi bishamikiye kuri ibyo.

Ati “Mbere y’uko abantu bavuga ko kubura imvura mu gihe ikenewe no kugira ibihe bikomeye by izuba rivamo ubushyuhe bw’imisozi, bituruka ku burakari bw’Imana, ni ngombwa ko bareba uruhare rwabo mu kubungabunga ibyo bahawe.”

Ku ruhande rumwe, inzobere zivuga ko hakiri imbogamizi zikibangamiye gahunda yo kubungabunga amashyamba mu Rwanda, ariko mu gihe hatewe igiti, bishobora kuba uburyo bwiza bwo guhangana n’imihandagurike y’ikirere n’ingaruka ifite ku butaka.

Ku rundi ruhande, ubwiyongere bw’abaturage nabwo butuma habura ubutaka bwo kubyazwa umusaruro, bityo hakibasirwa amashyamba, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, gushaka ibicanwa n’ibindi bikorwa by’iterambere bigira aho bihurira n’igiti, ni bimwe mu bibangamira ishyamba; ibi bikaba byatiza umurindi ihindagurika ry’ikirere.

Gaston Rwaka

1 Comment

1 Comment

  1. Constance

    October 24, 2022 at 22:17

    Yess uku niko kuri
    Hakenewe kongera ubukangurambaga kuri burumuntu wese ukoresha ubutaka kuko bamwe wamugani babyica babizi ark hari nababa batabisobanukiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Sena iri mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze. Iki gikorwa kizitabirwa...

Amakuru

The Senate has organized a field visit across all districts and the City of Kigali to assess the progress in enhancing health post functions....

Amakuru

Panorama Perezida Paul Kagame agaragaza ko uko byagenda kose u Rwanda rutasubira aho rwavuye, kuko rwashaririwe bihagije bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo....

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities