Umuhanzi Loti Bizimana ni mwene Samsoni Karera na Mukandebe Aloysie bo mu Nyantango, ubu ni mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi.
Abanyamadini bahita Paruwasi ya Birambo abagatorika, na ho abaporoso bakahita i Kirinda ndetse abadivantisite ari na ho yabarizwaga kuko se yari umutambyi w’umunsi wa Karindwi bakahita i Murambi.
Umuhango wo kwibuka Loti Bizimana wateguwe na murumuna we Prof. Pacifique Malonga uzabera kuri Lycee de Kigali (LDK) ku Cyumweru tariki ya 24 /06/2018 saa cyenda z’igicamunsi, aho Prof. Malonga azanamurika igitabo yise “MENYA U RWANDA N’ABANYARWANDA”.
Iki gitabo, umwanditsi avugamo Loti n’umugore n’abana babo n’umuryango wabo n’inshuti n’abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Prof. Pacifique Malonga ati “nimuze twifatanye duhe agaciro umuhanzi Loti Bizimana, Intore, Imfura, Incuti, Abavandimwe, tugire icyo dukora tuzirikana indangagaciro nyarwanda n’umuco wacu.”
Loti yavutse 1949 yigira amashuri yose i Gitwe, kubera ko yakuriye mu bapasitoro aho se Samsoni yishwe azira iby’inyenzi mu 1963.
Yavukiye mu bitwa abanyamizi b’abenegitore, avukana n’abahungu bane n’abakobwa batanu hakaba hasigaye umukobwa umwe na murumuna we Prof. Pacifique Malonga uzwi cyane kubera igiswahili no kwandika ibitabo.
Uyu Loti Bizimana yatangiye kuririmba n’ubuhanzi akiri muto kubera kubana n’abazungu n’ibyuma byo mu rusengero i Gitwe muri Murama, ubu akaba ari akarere ka Ruhango. Yatangiye aririmba indirimbo zo mu rusengero bita iz’Imana akoresha ikinanda, gitare, Piyano na akorudewo.
Nyuma ahunze mu 1973 hamwe n’abandi na murumuna we Daniel ubu witwa Pacifique MALONGA yahumgiye i Goma muri Congo, nyuma abifashijwemo na Pasitoro Ruhaya ajya i Burundi yiga muri Kaminuza (Universite de Burundi) arangiza afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu kwigisha (Licence en Psycho-Pedegogie).
Atangira gukora mu Biro bishinzwe Uburezi bwo mu cyaro (Bereau de l’education Rurale-BER) aho yateguraga inyigisho ariko byose abikora ari umuhanzi, aririmba, akoresha ibitaramo kuko yagiye no mu marushanwa y’umuziki nka La Pilogue d’or de la chanson.
Yaririmbanye nabitwa ba Christopher Matata n’abandi.
Mu mwaka wa 1988, Loti yagarutse mu Rwanda n’umugore we n’abana babo, bavuye i Burundi bakaba bari barashakanye mu 1981 i Bujumbura.
Mu Rwanda Loti yakomeje aririmba Imana aho yatangiye Kolari y’abadiventisite yitwa Maranatha ku Kabusunzu, ari na ko akoresha ibitaramo by’indirimbo Gakondo i Burundi, mu Rwanda, i Goma muri Congo no mu Bufaransa muri “ICYIBATSI SOUL” akoresha umuduri, icyembe, inanga n’ikanya .
Loti Bizimana yamenyekanye cyane cyane mu bitaramo n’indirimbo nka Patoro, Ntamunoza, Musanabera, Cyabitama n’iyitwa Uzaza ryari, bamushinje ko yavugaga gutaha kw’Inkotanyi mu Rwanda.
Loti bamwishe mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuko yagaragaye kenshi muri CND ahabaga umwe mu bana b’Inkotanyi ba mukuru we Mageza.
UWITEKA ATUMWENYURIRE.
Panorama

Igitabo gishya cyanditswe na Prof Malomga Pacifique ubwo bazaba bibuka Umuhanzi Loti Bizimana n’umuryango we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
