Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

«Kwibuka ni ukongera guha agaciro abacu batuvuyemo»

Imibiri 16 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye mu ngo yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro (Photo/Panorama)

Mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko mu cyahoze ari Komini Murambi, abitabiriye uwo munsi bibukijwe ko kwibuka ari ukongera guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Kazaire Judith, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye i Kiziguro mu karere ka Gatsibo. Uwo muhango wajyanye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 16 yari ishyinguye mu ngo, y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverineri Kazaire agira ati «Icya mbere iratwibutsa guha agaciro abacu batuvuyemo, kwibuka ni ukongera gusubiza agaciro abacu batuvuyemo, bazize akarengane bazize uko baremwe, uyu munsi tukaba tutakiri kumwe nabo, tugomba kubaha agaciro kandi ko n’abasigaye bemye bafite agaciro kandi bafite igihugu cyiza. Icya kabiri iratwibutsa amateka ariko ni byiza no kumenya ibyabaye kugira ngo urubyiruko rubimenye, rumenye amacakubiri igihugu cyabayemo kugeza aho rutakaza abantu basaga miliyoni bishwe n’abo basangiye amaraso […] icya gatatu ni uko twibuka twemye, twibuka twiyubaka ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi kuko dufite ubuyobozi bwiza, natwe ubushobozi dufite ni ugukomeza gusigasira ibyo twagezeho…»

Asaba abafite amakuru y’ahaba harashyinguwe abantu bishwe muri Jenoside, ko bayatanga abo nabo bagashyingurwa mu cyubahiro kuko ari ukubaha agaciro.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushyingura mu cyubahiro imibiri 16 y’abazize Jenoside yari igishyinguye mu ngo, yatangaje ko kwibuka bigomba guhora ari bishya, kuko kwibuka ari ugusuziba icyubahiro gikwiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati «Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubuza undi ubuzima, bwo kubaho kuko nta ruhare aba yaragize bwo gutuma abaho. Muri Jenoside abantu bamwe bari babaye nk’inyamaswa ariko nta nyamaswa n’imwe irafata umwana wayo ngo imwice, ariko muri Jenoside abantu bamwe bari barushije inyamaswa ubukana. Ni ubwa mbere mu mateka abantu barenga miliyoni barishwe mu minsi mike cyane, bishwe n’abo basangiye ubuzima, basangiye ururimi, uretse mu Rwanda.»

«Dufite inshingano yo guhora twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nk’uko umunyarwanda yabivuze ‘Umuryango utibuka urazima’ ; ntabwo rero twareka kwibuka amateka yacu kuko ni ayacu […], tukayubakiraho kugira ngo twubake igihugu cyacu twifuza kizira inzangano, amacakubiri kugira ngo turage abana bacu igihugu cyiza.»

«Tugomba kandi kuzirikana inzira y’umusaraba abarokotse Jenoside banyuzemo, […] dukwiye guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ukundi, turwanya inzangano n’umwiryane mu banyarwanda, turwanya amacakubiri. Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’abanyarwanda, ikorerwa Abanyarwanda, ihagarikwa n’Abanyarwanda…»

Avuga kandi ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo abanyarwanda bagombye kuyafatamo amasomo kuko igihugu ari ingombi ihetse abanyarwanda bose bityo bagashyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakanashimira kandi ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Niyonziza Felicien, Perezida wa IBUKA Mu karere ka Gatsibo avuga ko hakiri ikibazo cya bamwe mu babyeyi bakigisha abana babo amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ikibazo cy’imanza zijyanye na Jenoside zitararangizwa ndetse n’amacumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside ashaje cyane akeneye gusanwa.

Asaba ko hakwiye gushyirwaho ibihano bikomeye ku bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hatitaweho ku kigero cy’uwo igaragayeho. Asaba abireze bakemera icyaha cya Jenoside kugira uruhare mu gutanga amakuru kuri imwe mu mibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa nayo igashyingurwa mu cyubahiro, anasaba abacitse ku icumu rya Jenoside gutinyuka bakajya batanga ubuhamya bw’ibyababayeho muri Jenoside yakorewe abatutsi, anasaba abanyarwanda bose muri rusange ko buri wese kwibuka akwiye kubigira ibye.

Mu cyahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, mu minsi ine hari hamaze kwicwa abatutsi basaga ibihumbi 10. Mu rwibutso rwa Kiziguro hashyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 14,848; abenshi muri bo baguye mu Kiliziya i Kiziguro, bajugunywa mu cyobo cyari gicukuye aho hashyizwe urwibutso. Mu rwibutso rwa Remera hashyinguye imibiri 252. Mu karere ka Gatsibo hashyinguye mu cyubahiro imibiri 15,100.

Panorama

Imibiri 16 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye mu ngo yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro (Photo/Panorama)

Imibiri 16 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye mu ngo yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro (Photo/Panorama)

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/Panorama)

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Kazaire Judith, Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d'Arc n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard (Photo/Panorama)

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Kazaire Judith, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard (Photo/Panorama)

Guverineri Kazaire Judith ashyira indabo ku rwibutso (Photo/Panorama)

Guverineri Kazaire Judith ashyira indabo ku rwibutso (Photo/Panorama)

Abanyagatsibo bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Imihango yabereye i Kiziguro (Photo/Panorama)

Padiri Laurent Rutinduka yasomye Misa mbere yo gushyingura (Photo/Panorama)

Umuhango wo gushyingura imibiri 16 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari igishyinguye mu ngo yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Kiziguro (Photo/Panorama)

Umuhango wo gushyingura imibiri 16 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari igishyinguye mu ngo yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Kiziguro (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities