Buto bwanjye bwiza
Buto bwanjye nigeze
Buto bwanjye nahoranye
Buto bwanjye nambuwe
Bwana bwanjye navukijwe
Bwana bwanjye nanyazwe ndeba.
Buto bwanjye wabonye ishyano
Buto bwanjye wabonye ibitabonwa
Buto bwanjye wabonye abanjye bicwa
Buto bwanjye wabonye agahomamunwa
Buto bwanjye wabonye abakorerwa ibya mfura mbi.
Maso y’ubuto bwanjye
Maso yabonye ibitabonwa
Wabonye abawe bicwa
Wabonye aho basogotwa
Wabonye aho babatwika
Wabonye aho bababamba
Ubabona batabwa mu myobo
Ubabona bajugunywa mu misarane.
Mbe Maso yanjye
Mbe buto bwanjye
Wabonye abana bicwa
Wabonye abakuru bicwa
Abawe bagenda ureba
Bajyana agahinda ureba
Bajyana intimba ureba
Bajyana ishavu ubareba.
Buto bwanjye
Maso yanjye
Ku myaka yawe micyeya
Wabonye ibyo utakabonye
Ya mirambo aho mu rusengero
Ya mirwanyasuri wasimbutse
Ya mihoro wanyuzemo
Oooooh maso yanjye!
Ba bandi bose batwikiye mu rusengero ndeba
Wa mubyeyi batwikiye imbere y’urusengero ndeba
Wa mubyeyi babambye ndeba
Wa mugabo bacagaguye ndeba
Maso wabonye byinshi utari ukwiye kureba
Buto bwanjye wabonye ishyano rihetse irindi.
Buto bwanjye wambuwe guteta
Buto bwanjye wambuwe gutona
Buto bwanjye wambuwe gukina
Buto bwanjye wambuwe kuba umwana
Baragutwaye bansigira uburibwe
Baragutwaye bansigira ububabare
Baragutwaye bansigira ihungabana
Baragutwaye bansigira gushikagurika
Barakuntwaye bansigira ubukange.
Batumye nanga gukunda
Batumye ntinya gukunda
Batumye ntinya muntu
Batumye nanga muntu
Batumye nanga byinshi.
Batumye ntagira uwo mbwira
Batumye nikanga aho ngenda
Batumye nikandagira uko ngenda
Batumye mvuga nziga iteka
Batumye ngera, ntakageze
Buto bwanjye, bwiza bwanjye
Bishe amarangamutima yawe
Bishe kwizera wagiraga
Bishe kuganira wahoranye
Bishe urukundo rw’imbere iwawe.
Buto bwanjye, bwiza bwanjye
Bafashe iyo neza barakukumba
Bafashe uwo munezero urayoyoka
Bafashe urukumbuzi baratwara
Bica byinshi byari kuzakurana nawe.
Buto bwanjye bwiza
Munezero nahoranye
Barakwishe ntiwapfa
Barakwishe urabyanga
Barakwishe uzuka wemye
Bakwambuye ubumuntu ntiwabutanga.
Buto bwiza nahawe
Buto bwanjye bwiza bwonse ineza
Kuko wonse ineza wanze kurekura
Kuko wonse ineza wongeye kwema
Kuko wonse ineza wongeye kubaho
Kuko wonse ineza wongeye guhamya
Kuko wonse ineza wafashe mu nda urakomeza
Kuko wonse ineza wahobeye ubuzima urabukomeza.
Buto bwanjye
Bwana bwanjye
Bwana nahoranye
Bwana bwanze gupfa
Warakoze kwemera GUKURA.
Uwawe Ruzindana Rugasaguhunga
Kigali, 11 Mata 2024