Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

#Kwibuka30: Ibaruwa ya Rugasaguhunga: Ibaruwa nandikiye UBUTO

Buto bwanjye bwiza

Buto bwanjye nigeze

Buto bwanjye nahoranye

Buto bwanjye nambuwe

Bwana bwanjye navukijwe

Bwana bwanjye nanyazwe ndeba.

Buto bwanjye wabonye ishyano

Buto bwanjye wabonye ibitabonwa

Buto bwanjye wabonye abanjye bicwa

Buto bwanjye wabonye agahomamunwa

Buto bwanjye wabonye abakorerwa ibya mfura mbi.

Maso y’ubuto bwanjye

Maso yabonye ibitabonwa

Wabonye abawe bicwa

Wabonye aho basogotwa

Wabonye aho babatwika

Wabonye aho bababamba

Ubabona batabwa mu myobo

Ubabona bajugunywa mu misarane.

Mbe Maso yanjye

Mbe buto bwanjye

Wabonye abana bicwa

Wabonye abakuru bicwa

Abawe bagenda ureba

Bajyana agahinda ureba

Bajyana intimba ureba

Bajyana ishavu ubareba.

Buto bwanjye

Maso yanjye

Ku myaka yawe micyeya

Wabonye ibyo utakabonye

Ya mirambo aho mu rusengero

Ya mirwanyasuri wasimbutse

Ya mihoro wanyuzemo

Oooooh maso yanjye!

Ba bandi bose batwikiye mu rusengero ndeba

Wa mubyeyi batwikiye imbere y’urusengero ndeba

Wa mubyeyi babambye ndeba

Wa mugabo bacagaguye ndeba

Maso wabonye byinshi utari ukwiye kureba

Buto bwanjye wabonye ishyano rihetse irindi.

Buto bwanjye wambuwe guteta

Buto bwanjye wambuwe gutona

Buto bwanjye wambuwe gukina

Buto bwanjye wambuwe kuba umwana

Baragutwaye bansigira uburibwe

Baragutwaye bansigira ububabare

Baragutwaye bansigira ihungabana

Baragutwaye bansigira gushikagurika

Barakuntwaye bansigira ubukange.

Batumye nanga gukunda

Batumye ntinya gukunda

Batumye ntinya muntu

Batumye nanga muntu

Batumye nanga byinshi.

Batumye ntagira uwo mbwira

Batumye nikanga aho ngenda

Batumye nikandagira uko ngenda

Batumye mvuga nziga iteka

Batumye ngera, ntakageze

Buto bwanjye, bwiza bwanjye

Bishe amarangamutima yawe

Bishe kwizera wagiraga

Bishe kuganira wahoranye

Bishe urukundo rw’imbere iwawe.

Buto bwanjye, bwiza bwanjye

Bafashe iyo neza barakukumba

Bafashe uwo munezero urayoyoka

Bafashe urukumbuzi baratwara

Bica byinshi byari kuzakurana nawe.

Buto bwanjye bwiza

Munezero nahoranye

Barakwishe ntiwapfa

Barakwishe urabyanga

Barakwishe uzuka wemye

Bakwambuye ubumuntu ntiwabutanga.

Buto bwiza nahawe

Buto bwanjye bwiza bwonse ineza

Kuko wonse ineza wanze kurekura

Kuko wonse ineza wongeye kwema

Kuko wonse ineza wongeye kubaho

Kuko wonse ineza wongeye guhamya

Kuko wonse ineza wafashe mu nda urakomeza

Kuko wonse ineza wahobeye ubuzima urabukomeza.

Buto bwanjye

Bwana bwanjye

Bwana nahoranye

Bwana bwanze gupfa

Warakoze kwemera GUKURA.

Uwawe Ruzindana Rugasaguhunga

Kigali, 11 Mata 2024

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Perezida Paul Kagame agaragaza ko uko byagenda kose u Rwanda rutasubira aho rwavuye, kuko rwashaririwe bihagije bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo....

Amakuru

Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Wharton yo muri Leta...

Imikino

Panorama Sports Tyson Fury wari ikirangirire mu mikino y’iteramakofe yasezeye ubugira kabiri ku bakunzi b’uyu mukino. Fury yaherukaga kurwana mu kwezi k’Ukuboza 2024, ubwo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities