Babyeyi, bavandimwe, nshuti namwe baturanyi mwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, turabakunda, turabakumbuye kandi turabatashya. Tubafitiye amakuru tuvugana ikiniga kubera agahinda twatewe n’uko mwagiye mudusize, kubera uko mwishwe mushinyaguriwe, kubera uko mwicanywe inzara n’inyota, kubera ko mwishwe bunyamaswa, kubera ukwiheba twari dusangiye icyo gihe.
Kuva umunsi mugenda kugeza n’ubu, turabunamiye. Buri gitondo, buri manywa, buri mugoroba ndetse n’amasaha y’ijoro kuri bamwe tuba turi mu mirimo iduteza imbere ngo dukore ahacu dukore n’ahanyu, twuse n’ikivi mwasize mutusije. Nyamara ariko iyo aya matariki mabi ageze, dufata umwanya wihariye w’iminsi irindwi y’icyunamo, igihugu cyose kigaceceka kigatuza, tukabunamira bikwiye, tugasukura aho muruhukiye, tukabazanira indabo, tukaririmba uko mwari muri, tubatura ibisigo n’imivugo, tugasuka amarira ku bituro muturanyemo n’abo mwazize rumwe.
Mu gihe tubunamira buri mwaka, intero ihora ari imwe kuko tugira tuti “Kwibuka Twiyubaka.” Burya tubibuka buri munsi, ariko mu gihe cy’icyunamo, dufata umwanya wihariye kandi uhagije, tukabaririra, tukibuka imico myiza yanyu n’uburanga bwabarangaga, tukibuka ibyo mwakundaga, imigambi mwari mufite n’imishinga mwasize ituzuye.
Nzi ko mwamenye ko Inkotanyi zabohoye u Rwanda. Ikiniga mvugana amakuru mbazaniye giterwa rero n’ineza, urukundo, ubutwari, ubudahangarwa n’ubwitange twabonanye Inkotanyi kuko tumaranye na zo imyaka 30 dusana kandi twubaka u Rwanda, ingobyi iduhetse, igihugu mwavukijwe.
Aya makuru nyavugana ikiniga kubera ihumure twahawe n’Inkotanyi na none, maze zidusaba gutuza, gutekana no gufatanya na zo gututira tudatongana, kwiyubaka no kubaka abandi.
Aya makuru kandi nyavugana ikiniga kubera ubudaheranwa twatojwe, tukarindwa inabi n’inzika ngo twirinde guheranwa n’ikibi, ingaruka n’agahinda twatewe no kubabura muri ya mahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu gihugu cyose, maze mu minsi 100 gusa, abarenga miliyoni mukavutswa ubuzima.
Urwo rugendo ngarukamwaka, ntabwo rusoreza ku minsi ndwi gusa, dufatana urunana nk’abanyarwanda, hakiyongeraho inshuti zarwo, kugeza iminsi ijana yuzuye kuko isozwa ku wa 3 Nyakanga, turaye turi bwizihize intsinzi y’u Rwanda rwabohowe maze ingoma zikavuga urwanaga, ababyeyi bakavuza impundu, imbyeyi zikongera kuvumera, za nyina zigashyirwaho izazo, guhana inka biragaruka mu Rwanda.
Kwiyunga twabihaweho umukoro, kugira ngo twubake igihugu gitandukanye na kimwe mwahozemo. Uwo muti usharira twarawunyweye turakira, uwo mutwaro uremereye twawushyize ku bitungu, inshuti zanyu Inkotanyi zirawudutwaza, none abanyarwanda bawugize uwabo.
Mu Rwanda ubu akarengane kabaye amateka, ineza yatsinze inabi, urukundo rwatsinze urwango, iringaniza twahoze turenganiramo, ryasimbuwe n’uburezi kuri bose kandi mu kazi ubu ni ipiganwa.
Mbafitiye andi makuru muvugana ikiniga kuko Inkotanyi mwakundaga, mwagiye mutazibonye kandi benshi muri mwe mwishwe mwumva imirindi y’inzovu, ubwo abasore botsaga igitutu iza Leta, Interahamwe n’impuzamugambi, mukaza kwicwa mwifuza ko byacya nibura rimwe, kabiri cyangwa se gatatu, ngo mubone ko zakabasesekaraho.
Mbafitiye amakuru n’intashyo z’abo mutamenye, mutigeze mukeka ko bazabaho. Ayo na yo nyavugana ikiniga. Twa dukobwa twari ibitambambuga na twa duhungu mwambikaga amakanzu n’amajipo, ngo abishi banyu batuyoberwe, bamwe muri bo baje kurokoka.
Uyu munsi ubu ni abagore hamwe n’abagabo bahamye. Babibukana ikiniga, kuko benshi muri bo isura yanyu bari batarayishyikira, harimo erega n’abatarabamenye na mba kuko bari impija zikivuka, ariko bakuru babo ntibahwema kubabwira uko mwari muri n’abo mwari bo.
Umurava n’ishyaka bakomora kuri mwe byatumye bizihira u Rwanda, kandi intego yo kuba ahabo no kuba ahanyu ni yo ibatera gushishikara no gushikama. Barize baraminuza, ubuhinzi bworozi bw’umwuga, abanyapolitiki batyaye, ikoranabuhanga sinakubwira, isi yose barayigenda, amateka ntakigorekwa, ubukorikori n’imyuga, nta muhungu nta mukobwa, nta we upfukiranwa kubera uwo ari we.
Ku ruhembe rw’umuheto ndabagutuye, umutekano w’abantu n’uw’igihugu barabirinze, no hakurya y’u Rwanda barahagenda, kuwubahiriza aho babisabwe.
Amakuru ni menshi, mpiniye aha. N’uyu mwaka turabunamiye kandi ntituzigera dutezuka. Tubunamiye dutuje, ariko kandi bene wanyu, hakurya yo hakurya bamerewe nabi, baragerwa amajanja barimo baricwa, barimo kuzira icyo namwe mwazize, ni nk’aho icumu ritunamuwe burundu.
Mwe mwageze ku Mana, nimuduhakirwe kuri Rugira kuko muri abatoni be, maze aseke akomeze kudutsindira umwanzi wese, yaba uwo mu kirambi cyangwa uw’ishyanga, ryaba irya hafi ndetse n’irya kure cyane; maze intsinzi y’abanyarwanda ikomeze isigasirwe, rutekane, rurumbuke, rwaguke ingoma ibihumbi.
Babyeyi, bavandimwe, nshuti namwe baturanyi mwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Nimwakire izi ntashyo!
Anastase Rwabuneza