Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka30: Muri CHUB hibukiwe abo mu rwego rw’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Rukundo Eroge

Mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare –CHUB, biherereye mu karere ka Huye hibukiwe abo mu rwego rw’ubuzima ku rwego rw’Igihugu bazize Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994, abari abaganga, abaforomo, abakozi kwa muganga, abakozi mu bigo byari bishamikiye kuri minisiteri y’ubuzima, abarwayi n’abarwaza. Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Gicurasi 2024.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Theodate, avuga ko kwibuka kwiza ari ugukomeza kwanga ikibi, uyu uba umwanya mwiza wo kongera kwiyemeza.

Agira ati “Uyu uba umwanya mwiza wo kongera kwiyemeza ko hari ibyo duhuriyeho nk’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye. Ubu turavuga ubuzima ariko bwigeze kubura mu bana b’u Rwanda kubera abana b’u Rwanda.”

Umuyobozi mukuru w’umusigire wa CHUB, Dr. Ngarambe Christian, avuga ko abari abaganga n’abafasha babo mu kuvura bagize uruhare muri Jenoside bagatatira igihango n’indahiro, bakica abo bari bashinzwe kuvura n’abo bakoranaga, by’umwihariko abari muri Butare.

Agira ati “Mu bushakanshatsi bwakozwe na Minubumwe bugaragaza ko abaganga 68 mu gihugu cyose bakoze Jenoside 25 bayikoreye muri Butare. Abaforomo n’abandi bakozi bo kwa mugaga 89 muri abo 31 bayikoreye muri Butare. Mukomeze mutwaze.”

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, avuga ko kuri ubu Leta y’u Rwanda yashyize imbere ubuzima, ariko kandi Jenoside yasize icyuho gikomeye mu buvuzi.

Agira ati “Dufite gahunda y’uko tuzakomeza kongera umubare w’abaganga ariko indangagaciro zabo zigakomeza kuba nziza, twubakira kuri aya mateka twumvise, tubigisha icyiza, guha agaciro ubuzima, twamagana abo baganga batukishije izina ryacu twese abakora mu rwego rw’ubuzima. Igihe watabazaga ngo uvurwe ahubwo ukicwa, turifuza ko ubu wahamagara ukitabwaho, ukabyara neza.”

Ibitaro bikuru bya kaminuza bya Butare –CHUB, nibyo bitaro bya kaminuza byari biriho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byo kuri uru rwego byonyine. Kuri ubu ibi bitaro kugira ngo bikomeze gufasha abarokotse Jenoside kwiyuka buri mwaka bigira igikorwa cyo gutanga inka no kuvura abaturage hanibukwa Jenoside.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities