Rukundo Eroge
Urubyiruko rw’u Rwanda rusabwa gukomeza kurangwa no guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’abifashisha ikoranabuhanga bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi ngingo Depite Uwamariya Veneranda yayigarutseho ku wa 22 Mata 2024, mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibilizi, mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rwibutso rwa Kibilizi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 7 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse.
Depite Uwamariya agira ati “Kuri ubu urubyiruko ni 65% by’abaturage. Mukomeze murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside mukoresheje imbugankoranyamabga, munyomoze abashaka kugoreka amateka. Dukomeze twubake igihugu kizira ikibi. Jenoside ntizongera kubaho ukundi…”
Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Kagoyire Christine, wifatanyije n’Abanyagisagara avuga ko Umuryango Ibuka ushima uruhare rw’abarokotse Jenoside mu kwiyubaka no kubaka Igihugu, asaba buri wese gukomeza kurangwa no kurwanya ikibi.
Agira ati “Dukomeze turangwe n’icyiza. Abazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri bahavuge ishyingurwe mu cyubahiro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko abantu bariho ubu bakwiye kurangwa no gushyigikira gahunda nziza ziriho kugira ngo ibisekuru bizaza bizarusheho kuba mu gihugu cyiza.
Agira ati “Dushyigikire ubuyozi bwacu bwiza na gahunda nziza bufite. Kwibuka ni umukoro twese dufite kugira ngo twubake abana bazira ibibi twabayemo.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibilizi rwubatse imbere y’ibiro by’umurenge byahoze ari ibya Komini Nyaruhengeri, Superefegitura ya Gisagara, Perefegitura ya Butare, ruruhukiyemo imibiri 2,791.












