Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka31: Ibyaha byinshi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo biboneka cyane mu gihe cyo kwibuka

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB (Ifoto/ Ububiko)

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha -RIB, Dr. Murangira B. Thierry, atangaza ko 40% by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano na yo bikorwa mu kwezi kwa Mata. Aboneraho gusaba Abanyarwanda kwitwararika kuri ibyo byaha.

Yabigarutseho mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA, avuga ko mu myaka itandatu ishize, mu ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu mezi 12 yose.

Kuva mu 2019 kugeza mu 2024, mu mezi ya Matarama hagaragayemo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na byo 152 bigize ijanisha rya 6,3% ry’ibyakozwe muri iyo myaka itandatu, muri Gashyantare hakurikiranwe 93 bingana na 3,9% na ho mu mezi ya Werurwe hakurikiranywe ibyaha 168 bingana na 6,9%.

Mu mezi ya Mata ari na yo yihariye umubare munini, mu gihe cy’imyaka itandatu ishize hagaragayemo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenosise n’ibifitanye isano na yo 946 bingana na 39,1% ry’ibyo byaha byose byakurikiranywe muri iyo myaka.

Mu mezi ya Gicurasi hagaragaye ibyaha 242 bingana na 10% ry’ibyakozwe byose mu myaka itandatu ishize, muri Kamena hakurikiranywe 124 bingana na 5,7% na ho mu mezi ya Nyakanga bigera ku 110 bingana na 4,5%.

Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo byakozwe mu mezi ya Kanama y’imyaka itandatu ishize ni 83 bingana na 3,7%, mu mezi ya Nzeri biba 111 bingana na 4,6% na ho mu Ukwakira hakurikiranywe ibyaha 133 bigize 5,5% by’ibyakozwe byose.

Mu mezi abiri asoza umwaka mu myaka itandatu ishize, ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo byakozwe mu Ugushyingo ni 104 bingana na rya 4,3% na ho mu Ukuboza hakurikiranywe ibyaha 133 bingana na 5,5%.

Dr. Murangira yasabye Abanyarwanda kwitwararika muri iki gihe cyo Kwibuka by’umwihariko muri Mata na Gicurasi.

Agira ati “Ukwezi kwa Kane ni ko ibi byaha bikorwamo cyane. Ni ukwezi tugomba kwitwararikamo no kubwira abantu ko bagomba kwirinda ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Hakurikiraho ukwezi kwa Gatanu.”

Akomeza avuga ko impamvu ituma muri ayo mezi abiri by’umwihariko muri Mata imibare iba iri hejuru, ari uko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bafatirana abayirokotse, kuko baba bazi ko ari bwo bafite imitima yoroshye nk’igihe cyihariye cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Indi mpamvu basanze ibyo byaha byiyongera cyane muri Mata, ni uko ari igihe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agarukwaho, by’umwihariko nk’igihe cyo Kwibuka, kandi hari bamwe bagifite ingengabitekerezo yayo barwanya ibikorwa byo Kwibuka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities