Perezida wa Kosovo, Madamu Vjosa Osmani-Sadriu, yavuze ko ijambo “Ntibizongere Ukundi” rigomba kuba isezerano ryubahirizwa na buri wese ndetse n’ahantu hose.
Ni ubutumwa yageneye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange, ku munsi u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Vjosa yavuze ko Kosovo yifatanyije mu kababaro n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yunamiye ababo bavukijwe ubuzima.
Perezida Vjosa Osmani-Sadriu agira ati “Amateka yabo aratwibutsa inshingano dusangiye zo gukomeza kuba maso, guhangana n’urwango no kubaka Isi ishinze imizi ku butabera n’icyubahiro kuri buri wese.”
