Bamwe mu bayobozi n’abarimu bo mu mashuri yigenga, bavuga ko n’ubwo ingaruka za COVID-19 zageze ku bantu bose, kuba barashoboye kwinjira muri Sendika byatumye hari bimwe mu bikenerwa mu buzima byabagaezeho mu gihe abatayirimo ntacyo babonye.
Bose icyo bahuriraho ni uko mu bihe bya COVID-19 bashoboye kuganira n’abakoresha babo uko bagiye kubyitwaramo, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19. Ikindi ni uko babonye ibiribwa abandi babona ubutumwa bw’amafaranga bikomoka muri Sendika yabo ihuza abakozi bo mu mashuri yigenga -SYNEDUC.
Sr Stella Kanyunyuzi Mukamusoni, ni Umuyobozi wa Ste Therese School, ishuri riri mu murenge wa Murama, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuga ko mu bihe bya COVID-19, ubuyobozi n’abarezi bicaye hamwe bashaka uburyo umwarimu yakwitwara mu bihe bikomeye. Avuga ko Sendika yabafashije mu mibereho ya mwarimu.
Agira ati “Muri ibi bihe bya COVID-19, abarimu bo mu mashuri yigenga bahise bahagarikirwa imishahara. Urumva ko ubuzima bwatangiye kuba bubi. Twe rero twicaranye n’abarimu tuganira ku buzima tugiyemo kandi barabyumvise. Nyuma nibwo nanone twahawe ibiribwa byanadufashije cyane. Abari muri sendika bo banahawe amafaranga yo kubafasha ariko abatayirimo ntayo babonye. Naranezerewe, mbona ko batwitayeho.”
Sesonga Emmanuel, ni Umuyobozi wa Umucyo Friendly School, ishuri riri mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma. Avuga ko akamaro ka Sendika kagaragaye muri ibi bihe bikomeye, kuko abayirimo bungutse kurusha atayirimo. Byanatumye haba imyumvire imwe ku mitunganyirize y’akazi kabo, kuko begereye ubuyobozi bakaganira.
Agira ati “Muri ibi bihe bya COVID-19 Sendika yatumye abakozi bashyira hamwe. Umuyobozi ntiyihereranye ibibazo kandi abarezi bahari. Sendika yatanze ubufasha ku bakozi, bahawe ibyo kurya, abandi bahabwa amafaranga. Ibyo byatumye imibereho ya mwarimu ukora mu kigo cyigenga kandi akaba muri Sendika ubuzima bwe butandukana n’ubw’utayirimo.”
Mukasine Theopista ni umwarimu muri E.P La Decouverte, i Rwamagana mu karere ka Rwamagana. Avuga ko mu bihe bya COVID-19, umwarimu wo mu mashuri yigenga yahuye n’ubuzima busharira, bamwe bahitamo gukora ubucuruzi bworoheje n’ibindi, ariko abari muri Sendika batababaye cyane.
Agira ati “Abari muri Sendika ntitwababaye cyane. Sendika yaganiraga n’abayobozi b’ibigo ndetse na banki duhabwa inguzanyo zo kwishyura twasubiye mu kazi. Twahawe ibiribwa birimo umuceri, amavuta n’ibindi. Twanatunguwe na SMS y’amafaranga, mbanza gukeka ko ari abatekamutwe kuko tutarituyiteze. Naketse ko ari umuntu uyobeje amafaranga, ariko naje kubona ubutumwa ko ari sendika iyaduhaye. Twahise twumva dusubijwe.”
Mbarushimana Rugwiro Don d’Eve, ni umwarimu uhagarariye abandi barimu akaba n’umuyobozi wa Sendika SYNEDUC muri GS APACOPE mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko mu bihe bya COVID-19 baganiriye n’umukoresha bahabwa amafaranga 50.000 yo kubafasha mu gihe imishahara yari yahagaze.
Ati “Imibanire yacu n’umukoresha yabaye myiza cyane ku buryo no mu bihe bya COVID-19 twigishije twifashishije ikoranabuhanga kandi amafaranga ababyeyi batanze yatugezeho. Sendika na yo hari amafaranga yoherereje buri munyamuryango kandi abatayirimo ntayo babonye.”
Ubuyobozi bwa SYNEDUC bushima cyane imyitwarire y’abakamarade muri ibi bihe, kuko bashoboye guhatana n’ubuzima ariko kandi bakegera abakoresha babo bagafatanya gushaka ibisubizo.
Umunyamabanga Mukuru wa SYNEDUC, Nkotanyi Abdon, ashima abafatanyabikorwa babafashije kwita ku buzima bwa mwarimu wo mu mashuri yigenga mu gihe umushahara we wari wahagaze. Asaba abasendikarisite gushyirahamwe, bagahuza ijwi, bakagirana ibiganiro n’abakoresha kuko umukozi umeze neza ari we utanga umusaruro.
Panorama