Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwifashisha ikoranabuhanga byakemura ibibazo by’ubuzima muri Afurika

Abayobozi b’isi bashyigikiye ko hakoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo hakemuka ibibazo by’ubuzima muri Afurika.

Uyu ni umwe mu mwanzuro wafatiwe mu nama yateguwe n’ikigo cya Gavin, Zipline na minisiteri y’itumanaho no guhanga udushya muri Nigeria. Iyi nama yahurije hamwe abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’ibihugu bari bitabiriye inama ya World Economic Forum i Davos mu Buswisi (Switzerland). Bigeye hamwe uko bahangana n’ibibazo by’ubukungu cyane ibikibangamiye inzego z’ubuzima.

Iyi nama yahuje abantu bakomeye bo mu nzego zita ku buzima, amashuri makuru, na guverinoma kugira ngo barebe hamwe ibisubizo bihari ku bikibangamiye iterambere ry’ubukungu ku Isi.

Bosun Tijani, Minisitiri w’itumanaho, guhanga udushya, muri Nigeria, umwe mu bateguye iyi nama, yagarutse cyane ku bibazo bikibangamiye inzego z’ubuzima muri Afurika ashishikariza abitabiriye iyi nama gushyiraho uburyo butandukanye bw’ikoranabuahanga mu gukemura ibyo bibazo.

Tijani yashimangiye ko ikihutirwa ari uguha imbaraga guverinoma zitandukanye zikayoboka ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga rihari no kongera ishoramari mu guhuza no guha ubushobozi abantu bafite amakuru. Yashimangiye akamaro ko guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima no guhanga udushya mu guhangana n’ibibazo biri muri Afurika. Yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza aho leta yashyizeho uburyo bufasha buri wese mu guhanga udushya bikaba byarafashije mu iterambere ritandukanye ry’Igihugu.

Muri iyi nama hagaragajwe kudahuza kw’ibikorwa by’ubuzima mu turere dutandukanye akaba ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’uyu mugabane, ari naho Tijani, yahereye asaba abafata ibyemezo gushyiraho ubundi buryo bwifashishije urusobe rw’ibinyabuzima mu guteza imbere ubuzimamuri Afurika no kongera ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa remezo by’ubuvuzi.

Iyemezwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi ryasembuwe  n’ibikorwa bya Zipline byo gukwirakwiza ibikoresho bya kwa muganga mu bigo nderabuzima byo muri Nigeria hihashishijwe indege zitagira abapilote zizwi nka drones. Izi ndege zikorera mu ntara nyinshi z’iki gihugu zirimo Kaduna, Cross River, na Bayelsa zigeza ku baturage bari kure ibikoresho birimo inkingo, amaraso, n’imiti.

Indege zitagira abapolote (drone),za Zipline zikora urugendo rw’amasaha atatu (3) mu minota itarenze 35, ibi bizamura cyane ubuvuzi mu gutanga ibisubizo ku bibazo abarwayi baba bafite  ndetse bikanorohereza abashiznwe ubuzima. Iri koranabuhanga rya Zipline ryafashwe nk’intsinzi ikomeye ku bakora mu nzego z’ubuzima inatuma leta nyinshi zifata iri koranabuhanga rya Zipline nk’ikintu cy’ingenzi kifashisha ikirere mu koroshya itwarwa ry’ibikoresho byo ku bitaro.

Hon. Tijani yashimye ishoramari nk’iryo ryakozwe na Zipline, anemera ko ari umusemburo w’iterambere ry’ikoranabuhanga. Yashimangiye ko ari ngombwa gushora imari mu bikorwa remezo byingenzi no gushyiraho uburyo Afurika ihangana n’ibibazo ifite bikanayifasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

Ikoranabuhanga ryifashisha indege zitagira abapilote ‘Drones’ mu kugeza ibikoresho byifashishwa mu buvuzi kwa muganga, rimaze gushinga imizi mu Rwanda.

Muri 2016 ni bwo Zipline yatangiye kugurutsa indege zitwara amaraso, nyuma hongerwaho no gutwara imiti. Ishobora gukora ingendo 100 ku munsi mu gihe yatangiye itarenza ingendo eshanu.

Zipline kandi yatangiye yohereza amaraso ku bitaro bitanu, ariko ubu birarenga 300, aho indege zimwe zihagurukira mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, izindi mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba.

Intego akaba ari ukugera ku bigo nderabuzima n’ibitaro 500 mu gihugu hose. Ibi bizajyana no kwagura aho izi ndege zigurukira n’ahabikwa imiti n’amaraso.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities