Cyusa Flora ni umubyeyi w’umwana umwe. Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze ari uruhinja, mu muryango wabo arokoka wenyine. Ubu arubatse. Avuga ko kwigirira icyizere no guharanira kubaho ari byo byamufashije kugera ku rwego agezeho. Yiyemeje ko azaba umujyanama w’abandi mu rugendo rw’ubuzima.
Mu buzima bwe n’ubwo yagize umutima ukomeretse, Cyusa yishimira kubana n’abantu benshi, kuko bimufasha gukira ibikomere. Yahuye n’ibigeragezo byinshi bigera aho yumva ari wenyine, yumva ko ubuzima burangiye, abantu batamukunze.
Avuga ko iyo umaze guca mu bigeragezo kandi ufashijwe n’abantu ubona ko kubana n’abantu nta kibiruta. Ati “Icyambere ni ukurira intumbero, ni ugufata umwanzuro mu buzima kandi ukagira ingamba zikomeye zishingiye ku kwihangana, kugira umwete no kugira icyizere cyo kubaho.”
Ashimira Umuryango AERG na GAERG yamubereye umubyeyi n’umuvandimwe. Ashimira kandi nyirarume wamwitayeho kuva afite umwaka umwe akarinda atangira kwiga. Ashimira na buri wese wagize uruhare mu rugendo rw’ubuzima bwe.
Cyusa Flora, ubu ukora ubucuruzi bw’amavuta yo kwisiga, muri KCT, kubera urugendo rw’ubuzima yanyuzemo yiyemeje kuba UMUJYANAMA w’abafite ibibazo, bumva bihebye babona ko ubuzima busa nk’aho burangiye.
Haranira kubaho kandi ubeho neza.
Kurikira ikiganiro kirambuye unyuze ahangaha.
Rwanyange Rene Anthere
