Rene Anthere
Hari hashize imyaka igera kuri cumi n’irindwi ntarongera gukandagiza ikirenge mu Rwanda. Nagize igihe kinini cyo kuba mfite ibitekerezo binyuranye n’iby’abari mu Rwanda ariko guhinduka no kwitabira inama ya cumi na gatanu y’igihugu y’umushyikirano byamfashije kuryoherwa n’isura y’u Rwanda.
Ibi ni ibitangazwa na Rutayisire Boniface, Umunyarwanda uba mu Bubiligi, wavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2000, akarugarukamo aje mu nama ya 15 y’igihugu y’umushyikirano yo ku wa 18 kugeza ku wa 19 Ukuboza 2017.
Ni ubwa mbere Rutayisire yitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano ariko izindi zabanje yazikurikiranaga ku ikoranabuhanga ari mu Bubiligi. Avuga ko yatunguwe n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali utandukanye kure cyane n’uwo yasize.
Rutayisire avuga ko u Rwanda rwa mbere y’umwaka wa 2000 ntaho ruhuriye n’u Rwanda yasanze ubu. Ati “Njye ndabivuga nk’umuntu wahoze mu yindi mirongo y’ibitekerezo mu myaka ishize. Navuye mu Rwanda mu mwaka w’ibihumbi bibiri.
Kuri ubu ndi umuntu mushya uri kumwe na Leta y’igihugu cyanjye cy’u Rwanda, ku buryo ntaho mpuriye n’umurongo wa kera. Nitandukanyije na wo ndetse n’abafite ibitekerezo nk’ibyo narimfite icyo gihe. Ibyo kandi ndabishimira Leta y’u Rwanda yubaka amateka meza y’uko abana b’u Rwanda bagomba kurwubakana ntawe uhejwe cyangwa ngo avangurwe.
Iyo rero ugereranije, u Rwanda rw’ubu rwateye imbere cyane kandi rufite umutekano uhagije. Inzego zose z’igihugu zirakora neza, umuntu aratembera igihugu nta rwikekwe cyangwa kwishisha. Bitandukanye kure cyane n’uko igihugu nasize kimeze. Njye narabyishimiye cyane, cyane pe.”
Rutayisire akomeza avuga ko yatunguwe n’uko Umujyi wa Kigali usa. Agira ati “Icyantunguye ngeze i Kigali ni uburyo igihugu cyateye imbere ku buryo bwihuse. Ibintu hafi ya byose byarahindutse. Umujyi wuzuye amazu mashya menshi cyane kandi maremare, imihanda myinshi ni mishya kandi irimo kaburimbo. Kigali yarahindutse bidasanzwe kuko ni Umujyi ufite isuku cyane.”
Avuga ko byose abikesha kuba yarashoboye bwa mbere kujya ku rutonde rw’abazitabira inama ya 15 y’igihugu y’umushyikirano. Agira ati “Mbere na mbere nashimishijwe no kuba narashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kuza mu mushyikirano kuko ababishakaga baturutse mu Bubiligi bari benshi cyane. Kuri njye ni amateka akomeye cyane.”
Avuga ko icyo yabonye inama ya 15 y’igihugu y’umushyikirano itandukanyeho n’izindi zabanje ari uburyo yari iteguye hamwe n’uburyo iheruka Perezida wa Repubulika yayihaye icyerekezo cyane cyane akurikiranya ibibazo bigomba kwitabwaho kurusha ibindi, kandi agaha imbaraga urubyiruko.
Agira ati “Icyanshimishije cyane ni uburyo urubyiruko rwashyizwe imbere cyane, bikaba ari ibyo kwishimirwa cyane. Ikindi cyanshimishije ni uburyo kuba umunyarwanda bishyizwe imbere, kuko njye ikintu mpora nshyize imbere ari uguteza imbere ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka. Nkaba rero naranyuzwe n’uburyo Leta yacu iyoboye u Rwanda ishyize imbere ubunyarwanda.
Ibyo kandi byahuzaga n’umurongo mfite wo gushyigikira Leta y’igihugu cyanjye cy’u Rwanda nk’uko nsanzwe mbigenza mukwitabira gahunda za Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi na Diaspora.”
Rutayisire Boniface aha ubutumwa abanyarwanda baba mu mahanga ko u Rwanda ari rwiza cyane, ari igihugu kiryoshye cyane kandi cyateye imbere cyane. Mu Rwanda hari umuvuduko munini cyane w’amajyambere. Abanyarwanda barakora cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi ku buryo bishimishije cyane. Abanyarwanda barimo bariga ari benshi cyane ku buryo ahubwo abari hanze bagomba gukurikira uwo muvuduko kugira ngo atazaba aribo basigara inyuma. Ikindi ni uko abari hanze bafite ubumenyi n’umutungo babizana bakabishora mu gihugu bagateza imbere igihugu cyabo.
Rutayisire ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo ari umugabo ushoboye kandi akaba ateza imbere igihugu. Ati “Ninayo mpamvu nanamuhisemo nkamwamamaza aho mba muri Diaspora mu matora ya 2017 y’umukuru w’igihugu. Ndashimira kandi abamufasha ku nzego nto n’inkuru nkaba mbizeza ko nanjye nzakomeza gutanga umuganda uko bikwiye hamwe n’abandi banyarwanda.”
Ashimira nanone Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuba afata umwanya wo gusangira n’inzego zinyuranye z’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu kwishimira ibirori by’umwaka mushya. Ni umuco mwiza atoza abayobozi bose bakorana kugira ngo na bo bajye bafata umwanya mu gutangira umwaka baganire banasabane n’abo bakorana.

Rutayisire Boniface (uwa gatatu) hino ye Aimable Bayingana na Karirima Ngarambe bari mu nama ya 15 y’igihugu y’umushyikirano (Photo/Courtesy)

Igice cy’Umujyi wa Kigali kuri Peyaje (Payage) (Photo/Coutesy)

Rwagati mu Mujyi wa Kigali (Photo/Courtesy)

Convention Centre Kigali (Photo/Courtesy)

Igice cya Kiyovu mu mujyi wa Kigali mu ijoro (Photo/Courtesy)

Igice cya Kimihurura mu Mujyi wa Kigali (Photo/Courtesy)
