Mu matora y’abadepite, abafite ubumuga usanga babyiganira ku mwanya umwe w’ubahagarariye nymara bafite uburengenzira bwo kwiyamamaza mu byiciro byose by’abadepite mu nteko ishinga amategeko.
Mu nteko ishinga amategeko, abafite ubumuga bahabwa intebe imwe y’umuntu ubahagarariye. Uyu mwanya usanga ariwo abafite ubumuga usanga babyiganiraho biyamamaza, ariko kandi ntibazi ko mu mitwe ya Politiki, abakandida bigenga, abagore ndetse n’urubyiruko hose bahafite uburenganzira.
Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ubwo yafunguraga ibikorwa byo kwiyamamaza ku bafite ubumuga ku wa 30 Kanama 2018 mu ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yatangaje ko hari amahirwe menshi abafite ubumuga bakwiye kubyaza umusaruro, ariko kubera imyumvire usanga babyiganira ku mwanya umwe gusa.
Agira ati “Hari amahirwe menshi abafite ubumuga bakwiye kubyaza umusaruro. Uretse uriya mwanya umwe bahabwa, ntibazi ko bafite n’amahirwe yo kwiyamamaza no mu bindi byiciro ku buryo basanga bafite abantu benshi babahagarariye mu Nteko. Turashima Umuryango FPR Inkotanyi wabigezeho ukaba ufitemo ku rutonde n’umuntu ufite ubumuga.”
Honorable Gatabazi akomeza avuga ko atari mu nteko ishinga amategeko bakwiye guhatanira gusa, ahubwo bakwiye kumva ko no mu zindi nzego zifata ibyemezo bazifiteho uburenganzira, kuko bamaze kugira abantu benshi bize za kaminuza, bityo na bo bakwiye kwisanga mu nzego zinyuranye z’imiyoborere y’igihugu ntibumve ko bakwiye guhatanira kujya mu nteko ishinga amategeko gusa.
Ndayisaba Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD). Kimwe na Hon. Gatabazi, na we ashima FPR Inkotanyi kuba yarahaye umwanya ufite ubumuga, avuga kandi ko abafite ubumuga bakwiye kumva ko umwanya umwe mu nteko ishinga amategeko atari wo bagenewe gusa ahubwo bafite n’uburenganzira bwo kwiyamamaza no mu bindi byiciro byose. Ariko kandi ngo hari n’abayobzi b’imitwe ya Politiki bafite imyumvire ikumira abafite ubumuga.
Agira ati “Abafite ubumuga be kwiheza no mu bindi byiciro byo guhatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko. Ariko kandi uretse nabo ubwabo bakeneye kuzamurirwa imyumvire, hari n’imwe mu mitwe ya Poltiki ifite imyumvire isa n’aho iheza abafite ubumuga, hakaba na bamwe babaha imyanya ariko ugasanga bari inyuma kure cyane.”
Safari William afite ubumuga bwo kutabona akana ayobora umushinga w’uburezi mu ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga. Na we avuga ko abafite ubumuga batarigirira icyizere cyo kumva ko bashobora no guhatanira imyanya mu nzego zifata ibyemezo.
Agira ati “Abafite ubumuga ntibarigirira icyizere cyo kumva ko bahatana mu yindi myanya ifata ibyemezo. Si uko badashoboye ahubwo ni uko batariyumvamo ikizere, …, ubwabo ntibigirira ikizere. Twemera ko baramutse biyamamaje mu byiciro byose wasanga mu nteko dufitemo abantu benshi. Ikibazo kinini usanga tutabona ko imyanya yindi itureba uretse umwe twemererwa n’amategeko.”
Muri iyi manda abatanze kandidatire kandi bakaniyamamariza guhagararira abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko bagera ku icumi barimo abagore babiri. Amatora muri iki cyiciro ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018. Abafite ubumuga basoje ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa 30 Kanama 2018 mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo, aho bari bamaze kuzenguruka igihugu cyose.
Rene Anthere Rwanyange

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asaba abafite ubumuga kubyaza umusaruro amahirwe bafite bisanga mu nzego zose zifata ibyemezo kuko bafite abantu benshi bize kaminuza kandi bafite ubushobozi (Ifoto/Panorama)

Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (Ifoto/Panorama)

Safari William, Umukozi mu Ihuriro ry’imiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, akaba ashinzwe umushinga w’uburezi (Ifoto/Panorama)

Abakandida depite bahatanira guhagararira abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko. Aha bari mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo ku munsi wa Nyuma w’ibikorwa byabo byo kwiyamamaza (Ifoto/Panorama)

Inteko itora mu ntara y’Amajyaruguru ikurikira imigabo n’imigambi y’abakandida (Ifoto/Panorama)

Inteko itora mu ntara y’Amajyaruguru ikurikira imigabo n’imigambi y’abakandida (Ifoto/Panorama)
