Abaturage bo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Rugando, kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika, aho bavuga ko kwitorera Umukuru w’igihugu ari iby’agaciro kanini.
“Iki gikorwa nkoze ni igikorwa gikomeye kuko nitoreye umukuru w’igihugu nizeye ko azatugeza ku iterambere. Nafashe icyemezo cyo guha ijwi ryanjye umwe muri batatu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, kubera ko nanyuzwe n’imigabo n’imigambi ye ifite icyerekezo.” Ibitangazwa na Rwizerwa Jean Pierre, utuye mu mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, ubwo yari amaze gutora.
“Kwitorera umukuru w’igihugu dushaka ko azubaka igihugu twifuza ni umunezero cyane. Dutoye iterambere, ubukungu, umutekano kandi turashaka kurenza aho tugeze. Uwo niwe natoye. Nta kiza nko kwitorera umukuru w’igihugu.” Languide Nyirabahire, utuye mu kagari ka Rugando.
Nyirabahire avuga kandi ko ibyishimo bikomeza na nyuma yo gutangaza ibiraba byatangiye kuva mu matora, kuko bafite icyizere cyo gukomeza iterambere igihugu kimaze kugeraho.
Manirafasha Francois Xavier, ni umukorerabushake wa Komisiyo y’igihugu y’amatora akaba ari na we ukuriye site ya Rugando, avuga ko abaturage bazindutse kare cyane baza gutora, kuko igihe cyo gutora cyageze bo ubwabo bishyize no ku mirongo buri wese akurikije aho agomba gutorera.
Avuga kandi ko bafite icyizere ko isaha yo gusoza amatora ijya kugera abaturage bose bagomba gutorera kuri site akuriye barangije gutora. Ikindi ni uko nta mbogamizi cyangwa ibibazo bidasanzwe byabonetse mu Rugando, uretse abasanze barashyizwe mu yindi midugudu kandi na bo bafashijwe bagatora.
Site ya Rugando biteganyijwe ko igomba gutoreramo abaturage 5122, barimo abagore 2010 n’abagabo 3112, hari ibyumba by’itora umunani. Kugera ahagana saa yine z’agasusuruko hari hamaze gutora abantu 1145.
Rene Anthere Rwanyange

Manirafasha Francois Xavier, Ukuriye site y’itora ya Rugando (Photo/Panorama)

Abaturage bakurikirana ku murongo nta muvundo aho amazina yabo yanditse (Photo/Panorama)

Ugiye gutora babanza kugenzura niba ari kuri lisiti y’itora (Photo/Panorama)

Umaze guhabwa urupapuro rw’itora yerekwa aho ajya gutorera mu ibanga (Photo/Panorama)

Usoje igikorwa cyo gutora asigwa irangi ku rutoki byemeza ko yatoye (Photo/Panorama)
