Tariki ya 11 Kamena 2024 muri Afurika y’epfo ni ho haberaga umukino wa Kane (4) mu itsinda u Rwanda ruririmo ryo guhatanira kuzajya mu gikombe cy’isi 2026.
Lesotho yari yakiriye u Rwanda mu gihugu cy’afurika y’epfo. Mbere y’uko uyu mukino utangira Lesotho yari imbere y’u Rwanda Aho yarifite amanota atanu mu gihe u Rwanda rwari rufite amanota ane.
Umutoza w’u Rwanda yari yakoze impinduka eshatu ku ikipe yari yakoresheje akina na Benin.
Igitego kimwe cyafashije Amavubi kwegukana intsinzi imbere ya Lesotho maze ahita yisubiza umwanya wa Mbere.
U Rwanda rwatanze Lesotho kwinjira mu mukino, ndetse rurusha Lesotho ariko nta mahirwe babona yo gutsinda igitego.
Lesotho yaje kugaruka mu mukino irakina ishaka uko yabona igitego ariko ubwugarizi bw’u Rwanda bubyitwaramo neza.
Amavubi yaje kubona amahirwe ariko Nshuti Innocent umupira we bawukuramo, yakurikiwe n’umupira wa Kevin wanyuze inyuma y’izamu.
Ku munota wa 45, Amavubi yazamutse neza, maze Djihad Bizimana acomekera umupira mwiza Omborenga Fitina warebye uko Kwizera Jojea yari ahagaze amushyirira ku kirenge na we ahita atsindira u Rwanda igitego, kiba igitego cye cya mbere mu mikino ibiri akiniye u Rwanda .
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’igitego 1-0.
U Rwanda rwatangiye neza igice cya kabiri rusatira binyuze kuri Jojea wari wagoye Lesotho.
Ku munota wa 60, umutoza w’u Rwanda yasimbuje Jojea Kwizera nubwo benshi babonaga arimo akina neza, yahise azanamo Samuel Gueulette.
Muri iyi minota na Lesotho yageraje gusatira ariko ibura aho imenera kuko mu bwugarizi bari bahagaze neza.
Ku munota wa 85, umutoza w’u Rwanda yongeye gukora impinduka Mangwende yahaye umwanya Niyomugabo Claude.
Mu minota ya nyuma y’umukino yongeye gukora impinduka akuramo Nshuti iragize icyo afasha mu busatirizi.
Bongeyeho iminota ine yinyongera nayo iragize icyo ihindura. Umukino warangiye u Rwanda rutahanye intsinzi y’igitego 1-0 ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 7.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino u Rwanda rwafashe umwanya wa mbere n’amanota 7 inganya na Afurika y’Epfo ya kabiri na Benin ya 3, Lesotho ya 4 ifite 5, Nigeria ifite 3, Zimbabwe 2.
Imikino ikaba izagaruka mu kwezi kwa gatatu muri 2025.
Adam Yannick