Abadepite mu nteko Ishinga amategeko basabye leta kurushaho korohereza abifuza gushora imari mu kubaka inzu ziciriritse kandi hakifashisjhwa n’ibikoresho bihendutse byujuje ubuziranenge, kugira ngo iyi gahunda ishobore kugera kuri benshi bayikeneye.
Abadepite bemeza ko ikiguzi cy’inzu zubatswe muri iyi gahunda kinyuranye n’amikoro y’abanyarwanda benshi bakeneye kandi bemerewe kubona izo nzu, nk’uko bitangazwa na Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga amategeko Depite Kayumba Uwera Marie Alice.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, bamwe muri ba rwiyemezamirimo bashoye imari mu kubaka amacumbi aciriritse bavuga ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye kugeza ubwo bamwe bahagarika ibyo bikorwa kubera impamvu zirimo gutinya ibihombo n’izamuka ry’ibiciro by’ubutaka n’ibikoresho by’ubwubatsi.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr. Nsabimana Erneste, avuga ko uretse ba rwiyemezamirimo bagize ubushobozi buke, hari n’abaje muri iyi gahunda yo kubaka inzu ziciriritse badafite amakuru ahagije bituma badashobora kuzuza ibisabwa byose, ibintu byatumye leta yisubiza bumwe mu butaka yari yahaye abo bashoramari kuko batashoboye kububyaza umusaruro.
Mu bindi byadindije iyi gahunda harimo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kitashoboye kubyaza umusaruro ubutaka buherereye mu turere twa Gasabo na Kicukiro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire cyari cyabonye ubutaka bwa hegitari 38 bufite agaciro ka miliyari zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri Nsabimana avuga ko harimo gutegurwa inyigo izarangira mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, izagaragaza uruhare rwisumbuye Leta izagira muri iyi gahunda, aho hazubakwa inzu zikodeshwa zishobora kwigonderwa na buri wese kugeza ku mukozi uhembwa 60,000Frw ku kwezi.
Panorama
