Leta y’u Rwanda yabwiye abakomeje kuyiharabika bayishinja ibinyoma ko intego yabo itazagerwaho kuko abanyarwanda bamaze kumenyera ibyo bikorwa.
Aha yavugaga ko hari abantu bakomeje gukoresha itangazamakuru bayishinja ibirego birimo kuniga Itangazamakuru ariko ugasanga bigamije inyungu za Politiki harimo no gushaka guhungabanya imigendekere myiza y’amatora abanyarwanda bitegura muri Nyakanga uyu mwaka.
Mu Itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024 Leta ivuga ko yari yirinze kwirirwa isubiza kuri ibi birego kuko yabikoze kenshi.

