Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Loni ishima u Rwanda na Qatar guteza imbere umugore mu myaka 30 ishize

Panorama

Umuryango w’Abibumbye -ONU/UN ushima ibihugu birimo u Rwanda na Qatar, kuba biri ku isonga mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’abagore, nk’uko bikubiye mu masezerano yitiriwe aya Beijing yasinywe mu myaka 30 ishize.

Tariki ya 15 Nzeri 1995, ubwo habaga Inama ya kane Mpuzamahanga yiga ku buryo abagore ku Isi bagira uburenganzira bungana n’ubw’abagabo, amahirwe mu kazi, imyanya y’ubuyobozi kandi abagore n’abakobwa bakagira umutekano, nibwo ibihugu 189 byasinye amasezerano yemeza gushyira mu bikorwa izi ngingo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ashima intambwe bimwe mu bihugu byateye mu gufasha abagore kurenga inzitizi zibangamira iterambere.

Agira ati “Uburinganire, iterambere n’amahoro ku bagore bose mu nyungu z’ikiremwantu’’ Niyo magambo ya mbere yanditswe ubwo hasinywaga amasezerano y’i Beijing. Kuva icyo gihe, abagore barenze imbogamizi nyinshi, bapfumuye ibisenge birebire babasha guhindura sosiyete. Ubu abakobwa benshi bari mu mashuri, ndetse abagore bari mu myanya ikomeye y’ubuyobozi.

Gusa ariko Guterres avuga ko hari ibigikeneye gukorwa kuko buri minota 10, nibura umugore umwe ku isi yicwa n’uwo bashakanye cyangwa umwe mu bagize umuryango we, ndetse ubu abagore barenga million 612 ku isi ubu babayeho mu ntambara n’ubuhunzi, ndetse ko abagore bafite imirimo ku isi batagera no kuri 2/3 by’abatuye isi.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kugera mu 2024 ku isi hashyizweho amategeko 1531 yo gushimangira ihame ry’uburinganire, ariko kugeza ubu 64% byayo ntaratangira kubahirizwa.

Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ku ihame ry’uburinganire yabaye tariki ya 09 z’uku kwezi kwa 3, uyu muryango washimiye u Rwanda uruhare rugira mu iterambere ry’umugore ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye SDGS by’umwihariko intego ya 5 yo gutanga amahirwe angana ku bagore n’abagabo muri gahunda zose z’iterambere ry’igihugu.

Urugero ni uko hejuru ya 63% by’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ari abagore naho hejuru ya 53 % by’Abasenateri muri Sena y’u Rwanda ni abagore.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, agaragaza ko Ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba -EAC n’ibiri mu wa Afurika y’Amajyepfo -SADC, ko umutekano...

Ibikorwaremezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangije imishinga ibiri irimo uwo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI)’, ahazagurwa ibice by’ingenzi...

Football

Panorama Nyuma y’uko hari abaguze amatike yo kureba umukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) n’iya Nigeria (Super Eagles) ariko ntibabone uko binjira muri...

Amakuru

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga, amakuru y’uko yatabarutse yamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities