Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Louise Mushikiwabo yamaganye Perezida wa Tuniziya wagereranyije abirabura n’inyamaswa

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yamagannye yivuye inyuma amagambo ya Perezida wa Tuniziya wageranyije abirabura n’inyamaswa.

Ibi bibaye mu gihe abimukira bakomoka munsi y’Ubutayu bwa Sahara bakomeje guhigishwa uruhindu muri Tunisia kugeza n’aho Perezida w’icyo gihugu, Kais Saied, avuze ko bateye nk’inyamaswa.

Mu kiganiro na TV5 Monde Umunyamabanga mukuru wa Francophonie, Mushikiwabo   ati «Ku bwanjye amagambo ya Perezida wa Tunisia yambabaje cyane nk’umuntu duherukana mu nama iherutse kubera i Jerba. Byambabaje ubwanjye nk’umuntu uturuka munsi ya Sahara, yagereranyije abantu baturuka munsi y’ubutayo bwa Sahara ni inyamaswa”.

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe, i Paris Mushikiwabo yahise ahura n’ambasaderi wa Tunisia amushyikiriza ibaruwa agomba kohereza Perezida Kais Saied ikubiyemo kumugira inama no kumubuza gukomeza gukomeretse abantu bitewe n’uruhu rwabo, nk’uko bikubiye mu mahame y’umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), nko kubaha, kwihangana no gufashanya.

Ati «Kuba hari ikibazo cy’abimukira muri Tunisia ntabwo biha Perezida Uburengazira bwo gukoresha imvugo ikomeretsa abantu runaka, yari akwiriye kwikosora ndetse akanasha uburyo bwiza yakemuramo ibibazo bibangamiye igihugu cye.»

Amaze kubona ibaruwa ya Louise Mushiwabo, Perezida Kais Saied yagerageje gusobanura ko atavangura uruhu ahubwo avuga ko bamwe muri abo bimukira baturuka munsi y’ubutayu bwa Sahara baza muri Tunisia mu buryo butemewe ndetse bakanateza umutekano muke.

Panorama

6 Comments

6 Comments

  1. Rurmeire

    March 16, 2023 at 13:19

    Hari abantu bansetsa koko !muri iki gihe harimo abantu bakigendera ku ivangura!Saed ni umuntu mubi cyane arumva Tunisia ari PARADISO wahamufungira yakunguka iki?niyo mpamvu umwanzi aragahunga!ibaze gusuzugurwa n’ abantu muhuje ibibazo umugabane n’ ibindi, ubu se nasaba Imana ngo iyo izakundema nkaba umwarabu cyangwa umuzungu?balck Africans muce ubwenge ,mureke kwirukankira hanze ntaho muzi. amahanga aragendwa ntararwa.

  2. Casmir

    March 16, 2023 at 13:21

    Louise Mushikwabo ababwiza ukurini uko batumva !muribuka ibyo yabwiye Kikwete muri Ethiopia yubwo yasabaga U RwANDA KUGANIRA NA fdlr

  3. Rwego SAID

    March 17, 2023 at 13:06

    Umuperezida wa Tunisia arcyafite imyumvire iri hasi nako ni umuhezanguni , reka twizere ko atleast atazakenera l’ Afrique Sub-Saharienne

  4. Kalala

    March 18, 2023 at 09:39

    Khaid Saed ni umusenzi cyane ko nabonye foot national team ya Tunisia yuzuye abirabura gusa nabirukane bose batahe mu Rwanda dukeneye abantu bose uko baba basa, ivanguraruhu, abategetsi b’ ibigwari iyo byabacanze batangira gukora discrimanation.

  5. Bourgeaois Ndori

    March 18, 2023 at 09:42

    Saed yirata kubera ko abirabura benshi bakoresha Tunisia nk’ inzira ya bugufi ibageza i Burayi ariko umunsi bazamenya ubwiza bw’ iwabo nta gaciro uwo nguwo azaba afite

  6. Carlos

    March 18, 2023 at 10:08

    Anti blacs pro=Arabs, SAED est une terroriste tou fait

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.