Connect with us

Hi, what are you looking for?

Andi makuru

Lt Gen Muhoozi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Lt Gen Muhoozi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022.

Uyu muhungu w’imfura wa Perezida Museveni, yageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2022. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Charge d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime, Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi yakiriwe na Perezida Kagame ndetse bagirana ibiganiro.

Ni uruzinduko rwa kabiri Lt Gen Muhoozi agiriye mu Rwanda mu gihe kitageze ku mezi 3, kuko yaherukaga i Kigali ku wa 22 Mutarama, agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Muhoozi afatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu rugendo rushya rugamije kwiyunga no gukemura ibibazo by’ubwumvikane buke bimaze igihe hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

Mu kiganiro Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye, Adonia Ayebare aherutse kugirana na The Africa Report, yavuze ko Muhoozi yatoranyijwe nk’umuhuza mushya kubera impamvu zitandukanye.

Ayebare yagize ati “Perezida ashobora gutoranya uwo ashaka nk’intumwa ye yihariye bitewe n’aho ibintu bigeze cyangwa ubushobozi bw’abantu butandukanye, ariko byose byari mu nyungu zo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Yakomeje avuga ko Muhoozi ari we wari usigaye ari mu mwanya mwiza wo guhuza u Rwanda na Uganda.

Ati “Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni we muntu wari uri mu mwanya mwiza hashingiwe ku nshingano ze n’isano y’amateka afitanye n’u Rwanda. Yari ari mu mwanya mwiza w’ibi biganiro.”

Hashize iminsi hari ibimenyetso bitanga icyizere ko umubano wa Uganda n’u Rwanda ushobora gusubira mu buryo. Ni impinduka zatangiye kugaragara nyuma y’uruzinduko Gen Muhoozi yagiriye i Kigali ndetse mu minsi ishize na Perezida Kagame yabigarutseho agaragaza ko ibiganiro yagiranye n’uyu mugabo biri mu byahereweho u Rwanda rufata icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna.

NKUBIRI B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.