Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yamenyesheje inama y’Abaminisitiri yo ku 12 Ukwakira 2016, ko yemereye Maj. Gen. Richard Rutatina kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibi byagaragaye mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye muri uku kwezi k’Ukwakira 2016, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Si Maj Gen. Richard Rutatina wenyine, kuko Perezida Kagame yanemereye Major Issa Karamage kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ububasha bwo kwemerera abasirikare kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku basirikare n’abapolisi bakuru bufitwe na Perezida wa Repubulika.
Maj Gen Richard Rutatina yemerewe ikiruhuko cy’izabukuru nyuma y’uko muri Gashyantare 2016, yakuwe ku mwanya w’Umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu ngabo, J2; ntiyongera guhabwa akandi kazi.
Gen. Rutatina yigeze kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano n’Ubwirinzi (Secutiry & Defence).
Panorama
