Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda batuye muri Mali, bamwe mu bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu basaga 300 bitabiriye umugoroba wo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda n’Abanyarwanda. Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabaye ku itariki ya 08 Nyakanga 2023 kuri CICB i Bamako.
Ibyo birori byanitabiriwe na Amb. Abdoulaye DIOP; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga w’Igihugu cya Mali wari uhagarariye Guverinoma ya Mali, Bwana Mossa Ag ATTAHER, Minisitiri ushinzwe Abanyamali baba mu Mahanga n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, na Bwana Redouane AG MOHAMED ALI, Minisitiri Komiseri ushinzwe ukwihaza mu biribwa. wari uhagarariye Guverinoma ya Mali.
Minisitiri mb. Abdoulaye DIOP, yashimye umubano uri hagati y’u Rwanda na Mali, ashima kandi ibyiza byinshi u Rwanda rwagezeho mu myaka 29 ishize rubohowe, by’umwihariko ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bushingiye ku buyobozi bwiza bwa Perezida Paul KAGAME n’Umuryango FPR Inkotanyi wabohoye u Rwanda ndetse n’amahitamo y’Abanyarwanda y’ubumwe n’ubwiyunge, kureba imbere ariko batibagiwe amateka mabi banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko nk’Umunyamali wasuye u Rwanda akibonera uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hari byinshi amahanga yakwigira ku Rwanda harimo kwishakamo ibisubizo hashingiwe ku muco aho kubitega ku mahanga, kwigirira icyizere no kureba kure.
Yagaraje ko Perezida Paul KAGAME yagize uruhare mu gutuma Umugabane wa Afurika n’abawutuye bagira ishema ryo kuba Abanyafurika bihesha agaciro agaruka no ku ruhare rwe rukomeye mu mavugururwa y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Yongeraho ko ibyo abantu batekereza ko bidashoboka bishoboka iyo hari ubuyobozi bwiza nk’uko Perezida Kagame yakuye u Rwanda kure ubu rukaba rufite ijambo mu ruhando mpuzamahanga kandi n’Abanyamali nk’Abanyafurika bibateye ishema.
Uwari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Mali ifite icyicaro i Dakar, Guillaume Serge Nzabonimana, Umujyanama wa Mbere muri iyo Ambasade, yagaragaje ko ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda kuko ubibutsa ubutwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME zitanze ubutizigama, zigahararika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora Igihugu n’Abanyarwanda. Yagarutse ku butumwa Perezida wa Repubulika yageneye Abanyarwanda kuri uwo munsi aho yongeye kwibutsa amahitamo bakoze yo kuba umwe, kwihitiramo ibibabereye no kureba kure.
Yagaragaje ko kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, igihugu kitazimye ahubwo cyabonye amahoro n’umutekano, Abanyarwanda bongera kubona agaciro.
Agira ati “Mu myaka 29 ishize, hubatswe inzego zishingiye kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza, ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa muntu harimo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, no guharanira kwigira aho Abanyarwanda ubwabo bishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byabo. Hashyizweho icyerekezo 2050 nyuma y’icyerekezo 2020 aho imibereho myiza y’Abanyarwanda yatejwe imbere mu nzego zose by’umwihariko mu burezi no mu buvuzi. Iterambere ry’ubukungu, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo, umubano n’ibindi bihugu n’uburyo u Rwanda rwakira abarugana. Ukwibohora kwabereye Abanyarwanda isoko yo kureba mu cyerekezo kimwe cy’iterambere no kurinda ibyagezweho.”
Nzabonimana yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato, gusubiza amaso inyuma bakareba amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakayakuramo amasomo atuma barushaho kurwanya ikibi cyasubiza inyuma Igihugu kandi bakishimira ubuyobozi bwiza n’aheza bwabagejeje. Ubutwari n’ubwitange byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, bigakomeza kubatera ishema n’umwete byo kurushaho gukunda Igihugu cyabo no kugishakira inshuti banatanga umusanzu wabo mu iterambere ryacyo, basenyera umugozi umwe.
Ibi birori byaranzwe n’umuvugo wateguwe n’Umunyamali warataga ibyiza u Rwanda rwagezeho nyuma y’ibihe bibi rwanyuzemo, indirimbo nyarwanda zirata ibigwi by’ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda.
Inshuti ya Panorama muri Afurika y’Iburengerazuba