Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Maraba: Telefone ngendanwa zafashije kongera ubwiza n’umusaruro by’ikawa

Abahinzi b’ikawa ba Koperative Abahuzamugambi y’i Maraba bageze kure bifashisha ikoranabuhanga rya telefone mu buhinzi bw’ikawa. Izi telefone bazikoresha mu gutumiza imiti igihe ikawa yahuye n’indwara ndetse no gusaba ubujyanama.

Uwera Gema, ni umuhinzi w’ikawa utuye mu murenge wa Gashanga mu karere ka Huye avuga ko telefone imufasha guhinga ikawa.

Uyu muhinzi w’ikawa avuga ko aho aboneye telefone igendanwa, ubuhinzi bw’ikawa yabugize ubw’umwuga kuko azihinga akurikije inama ahabwa na ba agoronome kandi inyinshi azibona yifashishije telefone

Agira ati “Iyo ngiye nko gukorera ikawa, ngasangga zagize ikibazo cy’indwara y’akaribata, mpita mpamagara ku kicaro cyacu bagahita banyoherereza umuti wo gutera muri iyo kawa.”

Abahinzi bose bagize Koperative Abahuzamugambi y’i Maraba bahamya ko babonye na telefone zikoresha ikoranabuhanga rihanitse byazamura itumanaho bikabohereza mu kazi kabo.

Umwe muri bo ati “Kugeza ubu tubonye nka telefone za chat byarushaho gutuma kawa yacu yiyongera kuko igihe kawa yaba iri mu murima twajya dufotora tukoherereza amafoto agoronome tumwereka uburwayi bwa kawa nawe agaheraho atwoherereza umuti.”

Niyonzima Blaise, Umukozi wa Koperative Abahuzamugambi ushinzwe kugira inama abahinzi ba kawa, avuga ko iyi koperative ariyo ifasha abahinzi kubona telefone zifashishwa mu guhanahana amakuru ku gihingwa cy’ikawa, kugira ngo umusaruro ndetse n’ubwiza bwayo bikomeze gutera imbere.

Niyonzima ashimangira ko telefone zibafasha mu kugira inama abahinzi b’ikawa. Yifashishije telefone ifite ikoranabuhana rigezweho “Smart phone” abasha kugenzura abahinzi niba bahinga bakurikije ibipimo baba barahawe.

Iyi telefone irimo porogaramu yifashishwa mu gukusanya amakuru ya buri muhinzi, noneho ayo makuru akoherezwa mu bigo bikorana n’abo bahinzi. Iyo hari ibitagenda neza ibi bigo bihita byohereza abakozi babyo kuza gutanga ubufasha bwo guhinga no gutungunya ikawa ku kigero kiba kifuzwa.

“Iyi sisitemu isaba kuba ufite telefone ya simatifone, sofutiweya iba yarashyizwemo, ikadufasha kubaza umuhinzi amakuru ushaka noneho hakabaho gusinya k’umuhinzi muri sofutiweya, noneho ugahita ubyohereza kubatanga satifiketi.”

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu gifite isoko ryo hanze y’igihugu kikazamura ubukungu bw’u Rwanda.

Iyi koperative yashinzwe mu mwaka wa 2002 igizwe n’abanyamuryango 1768 bo mu mirenge ya Maraba na Gashanga.

Safari Placide

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities